Ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro rizaca ubucukuzi butemewe n’amategeko
Ukwezi kwa karindwi kuzarangira mu turere twose two mu ntara y’amayaruguru hamaze kujyaho ihuriro (Forum) ry’abacukura amabuye y’agaciro mu rwego rwo guca akajagari kagaragara muri uwo mwuga nk’uko bitangazwa na Guverineri w’intara y’amajyaruguru.
Mu bucukuzi bw’mabuye y’agaciro mu ntara y’amajyaruguru, hakunze kugaragara mo akajagari gaterwa na bamwe mu bakora uwo mwuga batabifitiye uburenganzira maze bakabangamira ababikora byemewe.
Mu nama yabaye, tariki ya 28/06/2012, igahuza abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu turere two muri iyo ntara, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko nihajyaho ihuriro ry’bacukura amabuye y’agaciro mu karere aribwo ako kajagari kazacika.
Agira ati “… iyo forum niyo izakurikirana ubucukuzi butemewe. Uwo ari we wese uca mu rihumye ubuyobozi. Abacukuzi bari muri Forum bakamenya ngo muri twebwe hari umuntu watwihishe mo, urimo wangiza ibidukikije, urimo ucukura mu buryo butemewe, ubundi bakamutangira raporo muri iyo Forumâ€.
Akomeza avuga ko izo “Forum†nizijyaho zizasinyana amasezerano y’ubufatanye n’ubuyobozi bw’uturere zikoreramo. Hanyuma abazigize bakazajya bahura n’ubuyobozi bw’uturere buri gihembwe (amezi atatu), bagnahura na Guverineri w’intara y’amajyaruguru kabiri mu mwaka kugira ngo barebere hamwe niba ibyo bemeranyijwe biri gushyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu ntara y’amajyaruguru bavuga ko ayo mahuriro najyaho mu turere twose (hari aho yatangiye) bizabafasha kuko wasangaga hari abantu benshi bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro bitemewe, banafatwa bagashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano bagafungwa igihe gito nyuma bakaza kurekurwa.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko guca ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bigomba gucika burundu nk’uko ari icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda.
Ubucukuzi butemewe nibwo butuma habaho isuri ku misozi, bwangiza ibidukikije aho usanga imigezi itandukanye yarazibye, yuzuyemo imicanga iva aho bacukurira ayo mabuye y’agaciro bitemewe nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabisobanuye.