Hakwiye kubaho uburyo bwo kwibuka abishwe mu buryo bwihariye -Minisitiri Mitari
Ibi Minisitiri wa Siporo n’umuco, Mitari Protais, yabivuze mu gikora cyo kwibuka no gushyingura abazize jenoside, mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 29 Kamena 2012.
Minisitiri yagize ati “ahitwa i Nyarubaka (ho mu Karere ka Kamonyi) hari aho biciye abana b’abahungu bonyine. Mu minsi yashize, i Kibirizi (ho mu Karere ka Gisagara) twibutse abagore bagera kuri 350 bari batandukanyijwe n’abana b’abahungu ndetse n’abagabo. Bishwe bonyine, nabi, maze mu kubashyingura babanza kubasasira umugabo umwe ngo ‘batazabatera umwaku’. Turifuza ko mu minsi iri imbere hazajya hibukwa n’abapfuye mu buryo bwihariyeâ€.
Na none kandi, Minisitiri w’umuco yavuze ko bikwiye ko habaho inzibutso ku nzego zitandukanye z’imitegekere mu Rwanda: urwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’umurenge. Ibi ngo bizafasha kwegeranyiriza hamwe imibiri y’abazize jenoside bose mu nzibutso, bakareka kuba ahantu hatandukanye.
Uku gushyira abazize jenoside bose hamwe kandi ngo bifite akamaro. “Bizafasha muri gahunda y’igihe kirekire kuko abazize jenoside bose bazaba bari hamwe, bakibukirwa hamwe ndetse n’inzibutso zikabasha kurindwa.†Minisitiri rero yunzemo agira ati “muzashishikarize abacitse ku icumu kuzana abantu babo bose mu nzibutso, ntibakabe ahantu hatandukanyeâ€.
Iki gikorwa cyo kwibuka i Kinazi cyabaye mu gihe ya minsi ijana yagenewe kwibuka jenoside iri hafi kurangira. Minisitiri wa Siporo n’umuco rero ati “n’ubwo imihango yo kwibuka igiye gusozwa, ntibivuga ko kwibuka bizaba birangiye. Byagaragaye ko hari inzibutso zitongera kwitabwaho, ugasanga zaramezemo ibyatsi, zikazongera gukorerwa isuku ukwezi kwa Mata kwegereje. Ubu noneho kuzitaho bizakomezeâ€.