i Rwamagana barashaka Numero ya telefoni itangwaho amakuru y’umutekano kuri buri Kagari
Mu karere ka Rwamagana hagiye gukorwa ubukangurambaga mu baturage bose, bugamije kubamenyesha numero za telefoni zitishyurwa 112 na 0788383636 bazajya bahamagaraho igihe cyose babonye icyahungabanya umutekano kigakumirwa hakiri kare, cyangwa bagaragaza icyawuhungabanyije ngo gishakirwe umuti hakiri kare.
Ibi byemejwe n’inama y’umutekano y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuwa 28 Kamena,2012 ikemeza ko muri ako Karere bagiye kwandika ku biro bya buri Kagari na buri mudugudu ziriya numero za telefoni zitishyurwa zizajya zitangwaho amakuru yose arebana n’umutekano, hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano cyose muri ako Karere.
Izi numero 0788383636 na 112 ngo zizamenyeshwa abatuye Rwamagana bose mu manama n’amahuriro rusange, ndetse zandikwe ku nyubako zose zikorerwamo n’inzego z’Utugari n’Imidugudu.
Ibi ngo biri muri gahunda yaguye yo kubumbatira umutekano hirindwa icyawuhungabanya ndetse n’igihe hagize abawuvogera abaturage bakagira umurongo wihuse kandi wizewe wo gutabaza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Byaruhanga Jean Bosco ushinzwe imiyoborere myiza muri Rwamagana aravuga ko bazasaba n’abayobozi mu nzego zinyuranye gufatanya gusakaza ubwi butumwa, kandi abaturage nabo bakajya bibuka iteka kumenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano igihe cyose babonye icyahungabanya umutekano kandi bakabikora bumva ko ari umutekano wabo mbere na mbere babungabunga. Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Utugari 82 n’imidugudu 474.