Nyanza: Imihigo 3 kuri 32 biyemeje niyo itarabashije guhigurwa
Imihigo 3 kuri 32 akarere ka Nyanza kiyemeje guhigura niyo itarabashije kugerwaho mu buryo bushimishije mu mihigo ya 2011-2012 basinyanye n’umukuru w’igihugu nk’uko byatangajwe na Murenzi Abdallah, umuyobozi w’aka karere tariki 29/06/2012.
Umuyobozi w’akarere kaNyanza MurenziAbdallah avuga ko abaturage b’aka akarere batangiye kwiyumva mu gikorwa cy’imihigo aho bose bamaze kuyigira iyabo. Akomeza avuga ko by’umwihariko imihigo yagize akamaro kanini cyane mu kwihutisha ibikorwa bamwe mu bayobozi batakekaga ko byakorwa kandi byikorewe n’abaturage.
Ashingiye ku miyoborere myiza Murenzi Abdallah avuga ko abaturage babashije kwiyubakira ibiro by’imidugudu n’utugali abayobozi babo bakoreramo mu rwego rwo gukomeza kubahesha agaciro ngo bakorere ahantu hasobanutse.
Yakomeje avuga ko abaturage banagize uruhare mu guhinga ibisambu byari byarananiranye bityo bagashobora kwiteza imbere mu bukungu. Ibyo nk’uko akomeza abivuga byajyanye n’uruhare abaturage bagize mu kwiyubakira ibyuma by’amashuli y’uburenzi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Mu rwego rwo guca imirire mibi akomeza anavuga abaturage banayigizemo uruhare aho aboroye inka bagiye bakamira amata bagenzi babo batoroye. Agira ati: “ Imihigo yazanye impinduka mu baturage nko mu mirenge y’icyitegererezo â€
Yongeyeho ko abaturage babitsa bakabikuza ngo bigatuma barushaho gutera imbere uko bukeye n’uko bwije. Imihigo yabaye umuyoboro wo kwihutisha iterambere nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abivuga.
Icyakora hari ibikorwa akarere ka Nyanza kavuga ko katabashije guhigura mu mihigo nko mu mibereho myiza umuhigo wo gukangurira abaturage kujya mu bwisunagne mu kwivuza ntiwagezweho 100% ahubwo wabaye 79%.
Yakomeje agira ati: Mu bwisungane mu kwivuza hagaragaye intege nkeya bituma dufata ingamba mu mwaka wa 2012-2013 kugira ngo igipimo cy’100% kizagerwehoâ€
Ngo ibyo byatewe n’ahantu hamwe na hamwe abaturage bo mu karere ka Nyanza bagiye bajya gufata ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ruhango bahana imbibi n’akarere ka Nyanza bitewe no kubura ibigo nderabuzima bibegereye mu mirenge batuyemo.
Mu buhinzi avuga ko naho bitagenze neza kuko ibiza byabaye inzitizi mu kwesa imihigo aho igipimo cyerekana ko bageze kuri 76% bitewe n’uko igishanga cy’Akanyaru cyagize umwuzure ahandi naho izuba rikava igihe kirekire bigatuma ubuhinzi bwo misozi bugorana gukorwa.
Ikindi ni ubuhinzi bwa Kawa butabashije kwitabwaho uko bikwiye kubera ikibazo cyo kubura uruganda ruzitunganya.