Nyanza: Imibereho myiza y’Abaturage yahariwe igice kinini cy’ingengo y’imali ya 2012-2013
Tariki 29/06/2012 Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yateranye igenera imibereho myiza y’abaturage igice kinini cy’ingengo y’imali ya 2012-2013 kugira ngo abaturage barusheho kugira imibereho myiza banihuta kuri buri wese mu iterambere rirambye.
Â
Imibereho myiza y’abaturage yahariwe akayabo gasaga miliyoni 951 mu gihe ingengo y’imali yose ya 2012-2013 yemejwe n’inama Njyanama y’aka karere irenga miliyari 9 z’amafranga y’uRwanda.
Umwaka w’ingengo y’imali ya 2011-2012 yari amafranga arenga miliyari 7 ariko mu ngengo y’imali ya 2012-2013 yongereweho miliyari 2 kugira ngo imibereho myiza y’abaturage izarusheho kwitabwaho birenze uko byari bimeze.
Murenzi Abdallah yavuze ko ingengo y’imali ya 2012-2013 igabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi aribyo iterambere ry’umujyi n’icyaro byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yakomeje avuga ko mu gice cy’icyaro imbaraga zizashyirwa cyane mu guteza imbere ubuhinzi – Bworozi, amashyamba, gutunganya imihanda y’imigenderano ihuza imirenge n’indi hamwe no kugeza amashanyarazi hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyanza aho ataragezwa.
Muri iyo ngengo y’imali hazanubakwa ibigo Nderabuzima mu mirenge ya Mukingo na Kibilizi ndetse n’amasoko ya kijyambere rimwe ahitwa Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi n’irindi ry’ahitwa mu Butansinda mu murenge wa Kigoma hose mu karere ka Nyanza.
Murenzi Abdallah yanatangaje ko muri iyi ngengo y’imali ya 2012 -2013 akarere ka Nyanza kazanarushaho kugeza amazi meza mu bice by’amayaga kubera ikibazo bakunze guhura nacyo bakayabura cyane cyane mu bihe by’impeshyi.
Yagize ati: “Icyo nakwizeza abaturage b’amayaga ni uko mu bibazo biduhangayikishije harimo nicyo kubagezaho amazi meza.â€
Ayo mazi meza mu bice by’amayaga azahagezwa ku bufatanye bw’akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa bako bo muri urwo rwego barimo EWSA n’umushinga LV WATSAN.