Ingengo y’imari y’akarere ka Kirehe izatwara Miliyari 9,677,239,465
Kuri uyu wa 29/06/2012 inama idasanzwe y’inama njyanama y’akarere ka Kirehe yateranye aho yasuzumye ikanemeza ingengo y’imari y’akarere y’umwaka wa 2012-2013.
Nkuko perezida wa njyanama y’akarere ka Kirehe, Rwagasana Erneste yabivuze ngo iyi ni gahunda yo gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari y’akarere ka Kirehe aho igikorwa cyose gikowa hashingiwe ku ngengo y’imari iba yateguwe ,iyi ngengo y’imari ikaba yateguwe bavuga ko bagifite ikibazo cy’uko umuriro utaragera mu mirenge yose igize aka karere ka Kirehe, hamwe n’ ikibazo cy’amazi, bavuze kandi ko hari ubushobozi buke mu nzego z’ibanze, ingengo y’umwaka wa 2012-2013 ikaba izatwara akayabo k’amafaranga y’urwanda miliyari 9,677,239,465, muri aya mafaranga azakoreshwa yinjijwe n’akarere ka Kirehe ni agera kuri 818,930,100 akaba ava mu misoro, amahoro asanzwe, ubukode bw’amazu n’imashini, icyamunara hamwe n’ubwisungane mu kwivuza.
Nkuko umujyanama Mukandarikanguye Gerardine umwe mu bagize komisiyo y’ubukungu muri njyanama y’akarere ka Kirehe yabivuze ngo iyi ngengo y’imari yateguwe bashingiye ku miyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bakomeje berekana ko ku ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2011-2012 bimukanye amafaranga agera kuri miliyoni 267,110,939 akaba azakomeza gukoreshwa icyo yari yateganirijwe muri iyi ngengo y’imari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba Makombe Benoit akaba yaboneyeho kuvuga ko akarere ka Kirehe kateguye iki gikorwa neza.
Nyuma yo gusuzuma iyi ngengo y’imari abajyanama b’akarere ka Kirehe bitabiriye inama bakaba bayemeje ku mugaragaro imbere y’abaturage bari bitabiriye uyu muhango aho bemeje ko izatwara amafaranga Miliyari 9,677,239,465.