Nyamagabe:Umurenge wa Rusororo wasuye urwibutso rwa Murambi.
Abagize inama njyanama y’umurenge wa Rusororo ndetse na bamwe mu bakozi b’uyu murenge basuye urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa aba bakozi b’umurenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ngo bagikoze mu rwego rwo gusoza gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwimana Jacques, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo yatangaje ko bahisemo gusura urwibutso rwa Murambi kubera ko uru rwibutso rwerekana neza ibimenyetso bya Jenoside.
Gusura uru rwibutso kandi ngo biri muri gahunda y’abatuye umurenge wa Rusororo yo guharanira no kwemeza ko Jenoside itazongera kubaho, ibyo kandi ngo bikajyana no kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwubatse ku musozi wa Murambi ahiciwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’ishuri cyari kikiri kubakwa.
Uru rwibutso ni rumwe mu nzibutso zisurwa cyane mu gihugu by’umwihariko mu minsi ijana yahariwe kwibuka Jenoside. Ubu uru rwibutso ruri ku rwego rw’igihugu rukaba ndetse ari rumwe mu nzibutso enye byifuzwa ko zashyirwa mu bigize umurage w’isi.
Â