ABAFATANYABIKORWA BIYEMEJE GUFASHA AKARERE KA GISAGARA KWESA IMIHIGO YA 2012-2013
Tariki 27 Kamena 2012 mu cyumba cy’inama cy’Abizeramariya ku Gisagara habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo kubagaragariza imuhigo ya 2012-2013 akarere gateganya kuzakorera abaturage kugirango bazawugiremo uruhare.
Igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere Bwana HATEGEKIMANA Hesron, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara Bwana MVUKIYEHE Innocent, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize akarere ka Gisagara, abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Gisagara, Ingabo na Polisi.
Muri iyi nama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yamurikiye abafatanyabikowa ibyo akarere gateganya gukorera abaturage mu mwaka wa 2012-1013, maze aboneraho umwanya wo kubasaba bakabigenderaho bakora gahunda y’ibyo bazakora kandi bakegera imirenge bakoreramo, bagahuza n’umuhigo wayo.
“Buri muyobozi mu byo ashinzwe akwiye kugendera kuri uyu muhigo maze akazabasha kugera kubyo ashinzwe kandi bihuje n’umuhigo w’uyu mwaka 2012-2013 dutangiye. Nk’uko buri murenge ufite umuhigo ntibigoye ko umuntu agendera ku biteganyijwe maze hakagenda hakorwa ibigomba agace arimo ndetse akanafasha abaturage kubyumva no kubishyira mu bikorwa ahari uruhare rwabo†Hesron HATEGEKIMANA umuyobozi w’akarere wungirije
Nyuma yo kwerekana ibyo bateganya gukora ku mpande zombi, byagaragaye ko hari abafatanyabikorwa ndetse n’imirenge imwe n’imwe iri guteganya ibikorwa bidafite aho bihuriye na gahunda yo kuzamura abaturage bo muri Gisagara 59% bakiri munsi y’umurongo w’ubukene. Aha umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere yabasabye kubinoza hakazakorwa ibikorwa byo kurandura ubukene kugeza kuri 30% byibuze. Ibi ngo byashoboka bakanguriye abaturage guhuza ubutaka no guhuza igihingwa kuko byabafasha kwishyira hamwe bagakorana n’ibigo by’ishoramari bakamo inguzanyo bikabafasha kwiteza imbere.
Mu rwego rwo kureba niba koko abafatanyabikorwa bakora ibyo baba berekanye mu Karere, hakozwe igenzura ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa rizatangira kuva kuwa 20 Kamena uyu mwaka, riba mu mirenge yose rigaragaza ko muri rusange ibikorwa byabo bihari.
 Â