Nyamasheke: Abaturage bavuwe muri army week barashima ingabo z’igihugu.
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikari (army week) cyakorwagamo ibikorwa byo kuvura abaturage b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi barwaye indwara zitandukanye, abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi n’inzobere zo mu bitaro bya gisirikari by’urwanda bashimiye ingabo z’igihugu kuba zarabitangiye zikabavura ku buntu.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 30/06/2012, umukecuru w’imyaka 82 witwa Kankindi Mariyana yatanze ubuhamya avuga ko yari amaze imyaka igera kuri makumyabiri arwaye ijisho bakaba bari baramusabye kuzajya kwivuza ku bitaro bya Kabgayi bikamunanira, ariko ubu akaba yaravuwe akaba asigaye abona.
Yashimiye ingabo z’igihugu ku gikorwa kiza zatekereje ziyemeza kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi mu gihe bo batashoboraga kuzisanga aho zisanzwe zibarizwa.
Amagambo yo gushima yagarutsweho na Mukamuganga Rose nawe wavuze ko yari arwaye umugongo afite n’ikibazo cy’amagufa ariko ubu akaba yaravuwe.
Ibikorwa nk’ibi biba bigamije kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bityo inzobere mu buvuzi ntizigume mu bitaro bikomeye nk’ibyitiriwe umwami Faisal, ibitaro bya kaminuza n’ibya gisirikari, kuko usanga haba hari abaturage badafite ubushobozi bwo kujyayo kandi bakeneye ubuvuzi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikari by’urwanda Colonel Dr Karenzi Ben.
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bituma abaturage bibona mu gisirikari bakumva ko ari icyabo, ndetse ko kuba byaritabiriwe cyane bigaragaza ko abaturage bari babikeneye. Yijeje abatuye akarere ka nyamasheke ko ingabo zizahora zibazirikana no mu minsi iri imbere.
Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, akarere ka Nyamasheke gafite ibitaro 2 n’ibigo nderabuzima 19, kakaba kanafite utuvuriro duto (poste de santé) mu mirenge imwe n’imwe mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.