Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Dec 28th, 2011
    Ibikorwa | By gahiji

    Kamonyi: Abagabo barakangurirwa kubahiriza gahunda yo kuringaniza urubyaro mu ngo zabo

    Ibyo ni ibyatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Umugiraneza Martha, mu muhango wo gusezeranya imiryango 102 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

     

     

     

    Iyo mihango ikaba yabereye mu tugari 4 tugize uwo murenge ku wa 23/12/2011, aho uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yagendaga abasanga mu tugari twabo.

    Umunymabanga Nshingwabikorwa yavuze ko hariho abagabo bamara kwemeranywa n’abagore babo umubare w’abana bazabyara, ariko umugabo agaca inyuma akajya kubyara abandi bana hanze.

    Ibyo rero ngo ni ukongera umutwaro ku muryango kuko abo bana nabo baba bakeneye uburenganzira kwa se, ugasanga akenshi havuka ishyari hagati mu muryango kuko abana badahuje ababyeyi bityo bikaba intandaro y’ubwumvikane bucye hagati yabo.

     

     

    Abavanze umutungo bashyira hamwe

    Imiryango yasezeranye yose yasezeranye“ivangamutungo risesuye”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabasabye gukorera hamwe mu rwego rwo kubahiriza inshingano yo gutunga urugo bagomba gufatanya, bita ku bana babo ndetse bakabanira neza abavandimwe n’abaturanyi.ati “iyo hajemo kutonesha abavandimwe b’umwe mu bashyingiranywe, ntago gushyirahamwe biba bigishobotse”.

    Mukamana Beatrice ni umwe mu basezeraniye ku biro by’Akagali ka Kigembe. Yari amaranye n’umugabo we imyaka itatu. Ngo ubwo asezeranye n’umugabo we, agiye gukorana umurava kugira ngo urugo rwabo rutere imbere.

    Naho ubundi ngo nta cyizere yari afite ko azaruhamamo, ati “hari n’ubwo umuntu aba yari afite indi mitungo yahishe umugabo ngo urebe uko bizagenda, ubwo iyo umaze gusezerana urayimubwira”.

    Gashema Eric we yasezeranye nyuma y’umwaka abana n’umugore we, ahamya ko urugo rusezeranye ruba rwubakitse haba imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

    Ngo iyo musezeranye bituma abaturanyi babaha agaciro. Ibyo bikagirira akamaro cyane umugore kuko iyo mudasezeranye nta jambo aba afite mu rugo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko umurenge wateguye iki gikorwa bitewe n’ibibazo byinshi basanze mu tugari mu kwezi gushize kwa 11, ubwo basuraga utugari mu kwezi bari barise ukw’imiyoborere myiza.

    Byinshi mu bibazo bagejejweho ngo ntibyari byoroshye gukemura bitewe n’uko imwe mu miryango itarasezeranye yabaga ifitanye ibibazo kandi barabyaranye.

    Icyemezo cyo kubasanga mu tugari twabo kikaba cyarafashwe n’inama njyanama kugira ngo babagabanyirize ingendo zo kuza gusezeranira ku murenge.


    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED