Gushyira indabo ku nzibutso z’abazize jenoside birimo kubaha agaciro – Umuyobozi mukuru wa COGEAR
Umuyobozi mukuru wa COGEAR mu Rwanda, Ntukamazina Jean Baptiste aratangaza ko gushyira indabo ku nzibutso z’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 birimo kubaha agaciro bambuwe.
Ibi yabitangaje tariki 30/06/2012 ubwo we n’itsinda ry’abakozi b’iyi sosiyete yari arangaje imbere abashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ntukamazina n’itsinda ry’abakozi bose ba sosiyete y’ubwishingizi ya COGEAR yari ayoboye muri icyo gikorwa bose uko bangana bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muRwandabarangije bashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside barangije bafata inzira barataha.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko icyo gikorwa bagikoze mu rwego rwo guha agaciro inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso rwa jenoside rwa Busaasamana mu karere ka Nyanza ndetse no kubereka ko bazahora bazirikanwa ibihe byose.
Yagize ati: “ Gushyira indabo ku nzibutso zishyunguyemo abazize jenoside yakorewe batutsi nk’uku tubikoze ni ukubaha agaciro kandi ntabwo tuzigera tubibagirwa na rimwe kuko barimo ababyeyi bacu, abo tuvukana ndetse n’inshuti zacu magara twakundagaâ€
Abakozi ba sosiyete y’ubwishingizi ya COGEAR igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busasamana bagikoze nyuma yo kuva koroza inka imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata batuye mu tugali twa Kibinja na Gahondo muri uwo murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Bashyira indabo kuri urwo rwibutsobaribaherekejwe n’abayobozi b’akarere ka Nyanza hamwe n’inzego zishinzwe umutekano muri aka karere.
 Â