Ubumwe bw’abanyarwanya bukwiye kubabera umusingi w’inkingi y’ubwiyunge nyakuri-Murayire
Kuri uyu wa 01/07/2012 kimwe n’ahandi mu gihugu cy’u Rwanda mu karere ka Kirehe bizihije isabukuru y’ imyaka 50 iki gihugu kibonye ubwigenge hamwe n’imyaka 18 yo kwibohora, ibi birori bikaba byarabereye ku karere ka Kirehe aho muri aka karere mu tugari hose bari biteguye uyu munsi mukuru.
Ibi birori by’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge n’imyaka 18 yo kwibohora byitabiriwe n’abaturage, abanyeshuri hamwe n’abashinzwe umutekano mu karere ka Kirehe hamwe n’abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe,umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kirehe na Ngoma akaba yibukije abitabiriye uyu munsi ko bagomba kuwishimira kuko bigaragaza ko ubu u Rwanda rwigenze kandi rukaba rwaranibohoje ubutegetsi bubi bwabayeho aho yasabye abaturage b’akarere ka Kirehe gukomeza gutera intambwe bajya imbere mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba yasabye abatuye akarere ka Kirehe gukomeza ubufatanye mu byo bakora byose aho yabibukije ko ubumwe bw’abanyarwanya bukwiye kubabera umusingi w’inkingi y’ubwiyunge nyakuri, yakomeje abibutsa ko ubu umutekano wuzuye ku munyarwanda uwo ari we wese aho avuga ko ubu abana bose bahawe uburengenzira bwo kwiga abibutsa ko bagomba kwiga neza yibukije abaturage agaciro u Rwanda rufite haba mu Rwanda no ku isi hose kubera politiki nziza y’imiyoborere myiza.
Uyu muyobozi w’akarere yibukije abaturage ko ubu abaturage babanye neza mu gihe, mu gihe cyashize babarizwaga mu macakubiri ariko ubu igihugu kiratekanye nta by’amacakubiri abanyarwanda babanye neza mu bikorwa byabo byose bya buri munsi, aho ubu barwanya ubukene babinyujije mu nkingi enye za guverinoma, yarangije asaba abanyakirehe kwirinda amacakubiri, bagaharanira ubuzima bwizabakorera mu rukundo nyarwo.
Ibi birori bikaba byari byitabiriwe n’abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe inzego zishinzwe umutekano hamwe n’abanyeshuri baturuka mu bigo bitandukanye bibarizwa muri aka karere.