Ababyeyi b’abana bafite umwanda mu Burasirazuba bagiye kujya banengwa ku Karubanda no mu itangazamakuru
Ababyeyi basanzwe batita ku isuku y’abana babo mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye kuzajya bamaganwa, batangazwe ku Karubanda no mu bitangazamakuru niba batikubise agashyi ngo bite ku isuku y’abana babo.
Ibi ni ibyemejwe n’inama ya Komite y’Umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 29 uku kwezi, bikaba bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko muri Rwamagana, kimwe n’ahandi henshi mu gihugu, hagaragara abana bafite isuku nke ku mubiri wabo, imyambaro yanduye cyane iba igaragaza ko idafurwa n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko ababyeyi babo batita ku isuku uko bikwiye.
Uyu muyobozi ati “Usanga abana bose bambara neza nk’iyo bagiye mu ishuri, mu birori, mu misa n’ahandi baba basohokeye gusa, ariko wabasanga iwabo mu ngo bakaba bafite umwanda mwinshi, bamwe na bamwe badakaraba, mbese bias n’aho isuku ari umwambaro wo kujyana hanze, ariko mu rugo abantu bakawiyambura.â€
Mu gukemura iki kibazo, Uwimana Nehemie uyobora Rwamagana yavuze ko ku rwego rw’Akarere bamaze gusaba abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bakagirana ibiganiro n’ababyeyi bose, bakemeranya ku ngamba zikwiye gufatwa, isuku y’abana ndetse n’iyo mu ngo muri rusange ikitabwaho, abana bakajya bambara neza n’igihe batagiye mu misa, mu birori cyangwa mu ishuri.
Uyu muyobozi yavuze ko bizeye ko ababyeyi bazabyumva vuba kandi neza, isuku ikazagerwaho hatabaye igihe cyo gutanga ibihano no gutamazwa ku Karubanda cyangwa ngo hagire ababyeyi gito bagera ubwo batangazwa mu bitangazamakuru.