Gatsibo miliyali 10 niyo ngengo y’imari izakoreshwa muri 2012/2013
Inama njyanama isanzwe y’akarere ka Gatsibo yemeje ko ingengo y’imari y’akarere  mu mwaka wa 2012-2013 ingana na 10,244,005,345 frw. Ikazakoreshwa mu bikorwa biteza imbere akarere birimo kongera ibikorwa remezo nk’imihanda kwegereza amazi abaturage hamwe hamwe no kubaka amasoko mu rwego rwo gufasha abaturage aho guhahira no kugurisha umusaruro wabo.
Mu ngengo y’imari yatowe n’abagize njyanama kandi harimo amafaranga yo kwigisha abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, cyane ko akarere ka Gatsibo bagifite umubare munini w’abantu batazi gusoma no kwandika bikaba bizatwara 2 755 565 frw.
Nkuko bigaragara mu ngengo y’imari yemewe amafaranga arenga icya kabiri azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere bikazafasha akarere kuva mu bwigunge hamwe no kwihuta mu iterambere nko gushyira amatara ku mihanda mu mijyi.
Ikibazo cy’amazi cyari cyavuzwe mu mwaka wa 2011-2012 nacyo kiri mubizitabwaho aho cyagenewe amafaranga arenga miliyoni 85 azakoreshwa mu gusana amasoko y’amazi nka Nyakagezi-Nyarubuye hamwe Bureranyana-Gasange, aya masoko akazafasha abaturage kubona amazi aho ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwari bwavuze ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka watangiye hazitabwaho ikibazo cy’amazi meza nibura abaturage bazabona amazi meza bakarenga 65% kuko imibare ikigaragaza ko abashobora kubona amazi meza bakiri munsi ya 60% bitewe n’uko hari ikibazo cyo kubona amasoko meza.
Ingengo y’imari y’akarere y’akarere ka Gatsibo yariyongereye ugereranyijwe niyari yakoreshejwe 2011-2012 yageraga kuri 8 606 984 849 frw.
Mu bishya biri mungengo y’imari y’akarere ka Gatsibo hakaba harimo kubaka inzu izajya yakira abantu Kabarore Guest House kwiga kuyubaka no gukurikirana kuyubaka bikaba bizatwara amafaranga agera kuri miliyoni 64.