Nyabihu: Ikibazo cya “salle†akarere kari gafite cyarakemutse
Hari hashize igihe kitari gito akarere ka Nyabihu nta salle ihamye kagira yakorerwamo imirimo itandukanye ihuza abantu benshi. Ni muri urwo rwego aka karere kiyemeje kubaka “salle†yako izajya igafasha mu mirimo itandukanye ikunze guhuza abantu benshi nk’amanama,amahugurwa,n’ibindi.
Nk’uko Dorisi Melchiade ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Nyabihu yabidutangarije, iyi salle  y’akarere ka Nyabihu, yatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2012, bateganya ko izarangira mu mpera z’ukwezi kwa gatandandu k’umwaka wa 2012. Ikaba yaragombaga kuba ifite ubwihereroâ€toilettes†imbere, ikagira kantine n’ibiro bikeya.
Iyi nzu yatangiye gukoreshwa kuwa 25/06/2012, ubwo akarere ka Nyabihu kerekanaga uko kesheje imihigo y’umwaka 2011-2012 imbere y’abaturage ndetse n’abari baje gusuzuma uko byagenze, ikaba mu myubakire yayo yaragombaga gutwara miliyoni 155 z’amanyarwanda nk’uko Dorisi Melchiade yabidutangarije.  Salle y’akarere ka Nyabihu ikaba ije ikemura ikibazo akarere ka Nyabihu kagiraga cy’ahantu hagari kakoreshereza nk’inama,amahugurwa,ibirori,n’ibindi bitandukanye akarere kakenera gukora bihuza abantu benshi.
Kugeza ubu iyi nzu ikaba ikorerwamo imirimo nk’iyo ihuza abantu benshi mu gihe iyo mbere iyo mirimo yajyaga gukorwa biyambazaga icyumba gito akarere kari gafite, karahinduyemo sale, wasangaga kidahagije cyangwa kakiyambaza salle zo hanze nko mu bigo by’amashuri bikegereye. Ibibazo nk’ibyo bikaba byarakemutse nyuma y’aho iyi nzu yuzuriye.