Ukwibohora nyako ni ukugira abaturage babayeho neza kandi bafite umutekano- Minister Kabarebe
Mu muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/06/2012, minisitiri w’ingabo General James Kabarebe yabwiye abaturage ba kitazigurwa mu karere ka Rwamagana ko ukwibohora nyako ari ukugira abaturage babayeho neza kandi bafite umutekano.
Ubwo yari muri uyu muganda ingabo z’igihugu zafatanije n’abaturage, Gen. KAbarebe yagize ati: “nta kwibohora kuzuye kwaba guhari mu gihe abaturage bakiri mu bukeneâ€.
Minisiteri y’ingabo itangaza ko uwo muganda wari ugamije gucukura imisingi ngo hubakwe fondasiyo z’amazu y’icyiciro cya kabiri cy’imidugudu y’icyitegererezo ari kubakwa Ntebe na Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi agera kuri 68. Mu kiciro cya mbere hubatswe amazu agera kuri 65, mu gihe hateganywa kuzubakwa andi agera ku 100 mu minsi iri imbere nk’uko Uwimana Nehemia, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yabitangaje.
Ayo mazu ari kubakirwa abaturage batishoboye muri gahunda ya leta yo gukura abaturage mu mazu adafashije.
Uwo muganda kandi witabiriwe na Dr. Alivera Mukabaramba, umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza muri minisiteri y’ubutegetsio, Lt Gen Charles Kayonga na Odette Uwamariya, guverineri w’intara y’uburasirazuba.