Akarere ka Huye kagiye kongera mushahara w’abakozi bako ho 30%
Mu nama nyanama y’akarere ka Huye yateranye tariki 13/01/2012, umuyobozi w’ako karere yagaragaje ko abakozi b’akarere ka Huye bagiye kongererwaho 30% ku mushahara basanganywe.
Iki cyifuzo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’ukwezi kwa kamena 2012 ingengo y’imari 2011-2012 itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Muri iyo ngengo y’imari hari ibikorwa byagaragaye ko bigomba kongererwa amafaranga hakaba n’ibyamaze gutwara make ukurikije ayari yateganijwe. Ibyo byatumye ingengo y’imari yari iteganijwe iva ku mafaranga arenga gato miliyari umunani na miliyoni 783 igera ku arenga miliyari icyenda na miliyoni 136 habariyemo na ya 30% azongerwa ku mishahara.
Umwe mu bajyanama yagaragaje impungenge z’uko amafaranga akarere gateganya kongerera abakozi bako yazagera aho akabura, ariko yasubijwe ko icyo kibazo kitazaba kuko Akarere kagira amafaranga kinjiza kandi kazi neza ko atazigera abura.
Undi mujyanama yagaragaje ko mu ngengo y’imari nta hagaragajwe kwishyura ibirarane bijyanye na gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda maze atanga igitekerezo cy’uko bimwe mu byateganyijwe gukorwa bizatwara amafaranga menshi nyamara bidafite akamaro cyane, nko kwiyakira no kwakira abashyitsi, byakurwaho ayo mafaranga. Uyu mujyanama yasubijwe ko iyi gahunda y’imyaka 9 y’uburezi bw’ibanze yasize ibirarane bya miliyoni 35 mu Karere kandi ko Minisiteri y’uburezi yiyemeje kuyishyura.
Hari n’uwagaragaje ko hateganyijwe amafaranga yo kubaka imidugudu nyamara ntihateganywe ayo gukurikirana iby’ubwubatsi bwayo. Amazu yo mu midugudu agomba kubakwa arebana ku buryo ntaho imisarani, ikunda kubakwa mu gikari, iri ku irembo ry’inzu begeranye. Aya makosa rero hari aho aboneka mu midugudu imwe n’imwe.
Akarere ka Huye kiyemeje kuzareba ahari ibibazo nk’ibi by’imyubakire mibi maze ba nyir’amazu basabwe kubikosora..
Uretse ibijyanye n’ingengo y’imari ya 2011-2012, abagize njyanama y’Akarere bifuje ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2012-2013 bagenerwa uburyo byibura inshuro imwe mu kwezi bajya bajya gusura aho batorewe bakamenya ibibazo byabo. Ibi babivugiye kwirinda ko ababatoye bakeka ko icyo bapfanaga ari ukubatora hanyuma bakibagirwa burundu ibyo babemereye.
Uhagarariye abamugaye we yavuze ko nta ho bibona mu ngengo y’imari, nuko yifuza ko ubutaha hazabaho gutandukanya abatishoboye, maze buri cyiciro bakakigenera amafaranga yacyo.