GISAGARA: IBIKORWA BY’IMIHIGO BYAGARAGAJWE MU MIRENGE AHO BYAKOREWE
Nyuma yo gusuzuma imihigo 2011-2012 Akarere ka Gisagara kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uko yahiguwe binyuze mu nyandiko, Itsinda ribishinzwe ryagiye gusuzuma aho ibikorwa byakorewe, bikaba byaragaragaye ko ibyo akarere kari kerekanye mu nyandiko koko byashyizwe no mu bikorwa.
Itsinda riyobowe na D.G. RUGAMBA Egide ryatangiriye isuzuma ku kigo cy’ishuri  cya TTC SAVE, basura ikigega cya biogaz iryo shuri rikoresha mu rwego rwo kurengera ibidukikije kuko gikoresha amase y’inka n’imyanda y’abanyeshuri bagashobora gutekera abanyeshuri aho gukoresha inkwi. Urugendo rwakomereje mu murenge wa Gikonko ahasuwe ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ryubatswe ku buryo bw’igorofa. Muri uyu murenge hagenzuwe ubuhinzi bw’ibigori ku materasi y’indinganire ari ku buso bwa hegitari 25 n’imyumbati iri ku butaka buhuje bwa hegitari 20.
Nyuma yaho igikowa cyo gusura cyakomereje mu murenge wa Ndora ahasuwe ibiti byatewe mu kagari ka Mukande, batambagizwa ibibanza byakaswe mu rwego rwo gutunganya umujyi wa Ndora, ndetse basura n’umuhanda wakonzwe na TIG uhuza Ndora na Musha. Hasuwe imidugudu mu murenge wa muganza n’imisozi yari ihanamye ikaba yaracukuweho imirwanyasuri.
Mu murenge wa Kansi mu kagari k’akaboti naho hasuwe ikiraro rusange cyororewemo inka z’abarokotse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batuye mu mudugudu wa Mbeho borojwe inka none zikaba zibafasha kwiteza imbere; muri uyu murenge basuye umuryango umwe ukoresha biogas mu gutegura ifunguro no kumurika mu ijoro kuko nta muriro w’amashanyarazi uhaba.
Itsida ryasuye umuyoboro w’amazi meza yagejejwe ku baturage mu murenge wa kigembe n’ivuriro ry’ikigo nderabuzima cya kigembe aho bavuga ko urugero bagezeho rwaba rurenga 56% kuko amazu ya mbere yatangiwe gusakarwa.
Muri uyu murenge hasuwe ikigo cy’ishuri ry’imyuga VCT KIGEMBE ryatangiye uyu mwaka hakaba higa abanyeshuri 115 mu mashami y’ubwubatsi, ububaji n’ubudozi.
Bagenzuye uyu murenge uko ukora, maze banezezwa no kuba barasanze ibyo ukora biri kuri gahunda. Umuyobozi w’itsinda yabasabye gukomereza aho kandi bakifashisha intore muri gahunda zose bakora kuko byazabafasha mu kwiteza imbere.
Bwana Egide yagize ati “Ibikorwa byanyu biragaragara kandi ni byiza rwose, muzakomeze mujye mushyiramo imbaraga kandi ibikorwa byanyu mubihamagarire abaturage kuko ni ibyabo mubashishikarize gukora kugirango koko mukomeze muzamuke. Imihigo ntabwo ari iy’abayobozi gusa, ahubwo igomba kuzurizwa mu baturage kandi bakayigiramo uruhare rugaragaraâ€
Akarere ka Gisagara nako gategereje kumenya umwanya wako mu mihigo y’uyu mwaka usojwe.