Cyanika-Urubyiruko rurasabwa kumenyekanisha ibyo rukora
Urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera rurasabwa kujya rutanga raporo y’ibyo rukora ku bakuriye urubyiruko mu rwego rw’akarere kugira ngo babafashe mu byo bakora. Ibyo babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/01/2012 mu murenge wa Cyanika ubwo habaga umuhango wo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’icyorezo cya SIDA.
Urwo rubyiruko ruregwa ko rukora ibintu bifite akamaro rukabyihererana kandi ngo bimenyekanye byagirira abandi akamaro. Nkundakozera Joseph uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Burera yasabye ubwo rubyiruko ko bajya babamenyesha ibikorwa byabo kugira ngo babakorere ubuvugizi.
Yagize ati “urubyiruko rwa hano rukora ibikorwa byarwo rwihishwa ntibabitumenyeshe ugasanga birabavuna kandi babitumenyesheje twabafashaâ€.
Ngo urwo rubyiruko rufitanye umubano n’urubyiruko rwo muri Uganda aho bajya bahurira mu Rwanda cyangwa muri Uganda bagakina umupira w’amaguru.
Nkundakozera avuga ko ibyo byose batabimenya ngo babafashe. Akomeza avuga ko urwo rubyiruko rukora ngo ariko rukwiriye amahugurwa.
Iradukunda Prosper umwe mu rubyiruko rwo muri Cyanika avuga ko kuba batarajyaga babimenyesha ababakuriye ku rwego rw’akarere ari uko batari babisobanukiwe. Ngo ntibari barasobanuriwe ko ari ngombwa gutanga raporo.
Gusa ngo ikindi kibazo gihari ni icy’amashyirahamwe y’urubyiruko macye. Ngo ibyo nabyo bituma urubyiruko rumwe na rumwe rwo muri Cyanika rwishora mu biyobyabwenge.
Urubyiruko rwo muri uwo murenge rukaba ruvuga ko impamvu batibumbira mu mashyirahamwe ari uko ubuyobozi bw’umurenge butabibafasha mo.