Rubavu: Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yibutse Abatutsi bazize Jenoside
Kuri uyu wa 04 Kamena, 2012 abakorerabushake b’Inama y’Igihugu y’Amatora (NEC) bo mu karere ka Rubavu bijihije umunsi wo kwibohora bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994.
Iyi gahunda yatangiye mu rukerera yakorewe ku nzibutso zose ziri mu mirenge 12 yo mu karere ka Rubavu, isorezwa ku rwibutso rwa Gisenyi ahitwa “Commune Rougeâ€.
Aba bakorerabushake bafatanyije n’abaturage bo mu mirenge bakoreramo bakora ingendo z’amaguru, bashyira indabo ahaguye imbaga y’Abatutsi no ku nzibutso ndetse bagasiga ubutumwa bwo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho bageze.
Uhagarariye IBUKA mu karere ka Rubavu Innocent Kabanda akaba yashimiye abakorerabushake ba NEC ku bw’igikorwa cyo kwibuka bateguye anabasaba kurushaho kwegera abapfakazi n’impfubyi za Jenoside. Kabanda yongeyeho ko akarere ka Rubavu kagaragaje ubwitabire cyane bwo kunamira abazize Jenoside muri iyi minsi 100 ugereranyije n’imyaka yashize kuko byabaga bimeze nko kwikiza kuko Leta yabisabaga.
Yagize ati “ubu abaturage babigize ibyabo, ibigo by’amashuri, amadini, ibigo byikorera byose biritabira iyi gahunda kubera abayobozi beza b’aka karere ka Rubavu.â€
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan na we yashimangiye ko igikorwa cyo kwibuka kizahoraho kuko ni kimwe mu bigaragaza ko abantu bariho. Sheikh Bahame yongeyeho ko kuba NEC yarateguye kwibuka byerekanye ko batagaragara mu bihe by’amatora gusa. Akaba yasabye kandi abaturage kwishyira bakizana, guharanira iterambere no kubaka igihugu.
Umukozi wa NEC akaba n’umuhuzabikorwa w’uburere mboneragihugu mu turere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu Nassor Maguru yatangaje ko abakorerabushake ba NEC bahisemo kwibuka ku munsi wo kwibohora kuko byerekana kwigobotora ingoyi y’igihugu yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside.
Maguru yongera ho ko abakorerabushake ba NEC uko ari 2500 bakusanyije inkunga ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi mirongo inani (3.008.000) yo kubaka urwibutso rwa Gisenyi ndetse bakaba babitse izindi miliyoni eshanu zizakoreshwa ibikorwa bindi by’ubutabazi.
Umwaka ushize NEC ikaba yarageneye abacitse ku icumu inka n’amatungo magufi ndetse n’ibikoresho.