Ntituzongera gukoreshwa mu gusenya, tugiye kubaka ibitujyana mu cyerecyezo gishya- Abamotari b’Iburasirazuba
Urubyiruko rw’abamotari mu Ntara y’Iburasirazuba ruravuga ko rwiyemeje gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka imbere heza bahereye ku miturire myiza mu midugudu, bakaba badashobora kuzongera kwemerera uwabashora mu bikorwa bibi byasenya igihugu nk’uko bagenzi babo bakoreshejwe mu rugomo na Jenoside byayogoje u Rwanda mu myaka 18 ishize.
Ibi biremezwa n’abasore n’inkumi basaga 700 bitwa abamotari, abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku mapikipiki, mu Ntara y’Iburasirazuba, bari bitabiriye umuganda wo gutunganya umudugudu w’icyitegererezo w’ahitwa Kitazigurwa mu Karere ka Rwamagana uyu munsi tariki ya 5 Nyakanga 2012.
Aba bamotari bahanze umuhanda mushyashya wa metero 520, ahari kubakwa umudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa uteganyijwe kuzaturwamo n’ingo 619 mu myaka ibiri iri imbere.
Ubwo basozaga uyu muganda, abamotari bavuze ko nk’urubyiruko biyemeje gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka inyubako zibereye muri uwo mudugudu, bakazanabikora ahandi hose bikenewe kuko bashaka kwitandukanya n’amateka mabi yegetswe ku rubyiruko ubwo rwakoreshwaga mu mahano yo gusenya u Rwanda mu myaka 18 ishize, by’umwihariko muri Jenoside aho abanyepolitiki babi babakoresheje mu kwica abandi Banyarwanda, bakambura igihugu ubuzima, ubukungu n’amaboko yacyo.
Rwabalinda Aloys ukuriye ihuriro SYTRAMORWA ry’abamotari mu Burasirazuba yavuze mu izina rya bagenzi be ko bazatanga umuganda ahakenewe mu guteza imbere imibereho myiza hose, bakitandukanya n’amateka mabi bubaka ibiganisha igihugu mu cyerecyezo cyiza cyatatiwe n’urundi rubyiruko mu bihe byashize.
Uru rubyiruko rw’abamotari rwemeye kandi kuzubaka inzu 2 nk’izubakwa mu mudugudu kuva mu isiza kugeza zuzuye muri uwo mudugudu wa Kitazigurwa. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko inzu zubakwa muri Kitazigurwa zibarirwa agaciro ka miliyoni 5 n’ibihumbi 100 buri nzu imwe imwe.
Uyu mudugudu wa Kitazigurwa, ubu wamaze gutahwa n’ingo 65, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana akavuga ko mu mezi abiri ari imbere hazaba huzuye andi mazu 64, ibikorwa byo kuhatuza Abanyarwamagana bikazakomeza mu myaka iri imbere kugera uyu mudugudu utuwe n’ingo 619.