Bugesera: Imihigo ntigaragara mu nyandiko ahubwo iri no mu bikorwa
Abagize itsinda rihuriweho na za minisiteri zitandukanye zimaze iminsi igera kuri ibiri mu karere ka Bugesera aho zaje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012, zikaba zitangaza ko imihigo itakiri mu nyandiko gusa kuko iyo ugeze ahari ibyo bikorwa ubibona.
Gatera Jean D’Amour  ukuriye iryo tsinda avuga ko intambwe akarere ka Bugesera kagezeho kesa imihigo ishimishije
Ati “ ibyo bigaragarira mu nyandiko ariko kandi iyo ugiye kureba aho ibyo bikorwa biherereye ubibona uko byanditse, uturere tumaze kugera kure mu gushyira mu bikorwa imihigo kuko bigaragarira cyane mu buryo baba biteguye ndetse n’uburyo baba begeranyije inyandiko za ngombwa na raporo zigenerwaâ€.
Ukuriye itsinda ryaje mu karere ka Bugesera kureba aho bageze besa imihigo Gatera avuga ko kuri ubu nta ngorane barabona mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo muri ako karere.
Umunsi wa mbere wari uwo kumurika imihigo mu nyandiko aho buri mukozi ukuriye ishami yagaragazaga ibyagezeho mu nyandiko naho umunsi wa kabiri abagize itsinda bakajya ahari ibyo bikorwa bivugwa mu nyandiko kureba koko niba bihari.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis aratangaza ko gukorera hamwe bakorera ku ntego ari nako basenyera umugozi umwe aribyo bituma babasha kwesa imihigo.
Ati “ ibikorwa byiza dukora, iterambere tugeza kubaturage tuyobora nibyo biduhesha ishema kandi ndabashimira kuko aribo batuma twesa imihigo dufatanyije naboâ€.
Muri uyu mwaka, imihigo y’akarere ka Bugesera ikaba yarikubiyemo ibikorwa 50 byatoranyijwe kuko aribyo bifite ingaruka nziza mu guhindura imibereho y’abaturage kandi bishingiye ku nkingi 4 za goverinoma arizo ubukungu, imibereho myiza, imibeyoborere myiza n’ubutabera.
Iki gikorwa kigaragaza uko Akarere kakozwe mu mwaka wa 2011-2012, cyane ko ibyo bikorwa biba byatewe inkunga n’ingengo y’imari.
Itsinda rikaba ryarebaga uko raporo zakozwe, rihereye ku mihigo akarere kasinyanye na nyahukahwa perezida wa Repubulika muri Nyakanga 2011.