Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jul 7th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    RUSIZI: INGENGO Y’IMARI IGIYE KUGERA NO MUMIRENGE

    Rwanda | RUSIZI INGENGOMu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe habereye igikorwa  cyo kwiga kungengo y’imari  y’umwaka wa 2012-2013 izashyikirizwa imirenge yose 18 igize aka karere . Ni igikorwa cyahuje abayobozi bose b’ibanze bakora muri ako karere harimo n’umuyobozi wako bwana Nzeyimana Oscar, arinawe Wasobanuriye Abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge uko bagomba gutegura iyo ngengo bashingiye kubikorwa umurenge ufite, iyo ngengo y’imari izajya ikoreshwa kuva ku rwego rw’imirenge, utugari ndetse n’imidugudu .

    Ngo n’igitekerezo cyavuye kurwego rw’igihugu mu rwego rwo gukomeza kwegereza ubuyobozi abaturage doreko mumirenge arinaho ibikorwa by’abaturage biherereye, gusa ngo imirenge n’ubundi yarisanzwe ihabwa amafaranga n’akarere abafasha gukemura ibibazo ariko agatangwa ibikorwa azakoreshwamo bidateguye neza.  Ibyo ngo bikazakemura ibibazo byo gukorera mukajagari kuko buri gikorwa kizajya gikoresha amafaranga cyagenewe.

    Iki gikorwa cyabaye ku tariki ya 06/07/2012;  nkuko byakoje gusobanurwa n’umuyobozi w’ako karere bwana Nzeyimana Oscar ari imbere y’Abanyamabanga Nshyingabikorwa b’imirenge.  Yabasabye gutegura iyo ngengo neza hashingiwe kumafaranga agenwe kuri buri murenge kugirango batazagwa mu ikosa hakagira ukora inyigo y’ibikorwa birenze amafaranga yagenewe.  Bityo ngo bikaba byadindiza ibikorwa by’iterambere .

    Ikindi Umuyobozi w’ Akarere yagarutseho,  yanashimangiye ni ugukoresha amafaranga mugikorwa yagenewe kuko iyo bitagenze gutyo,  ngo bigira ingaruka haba mu Karere no kugihugu muri rusange . Iyi ngengo y’imari izakorwa n’ubuyobozi bw’umurenge hanyuma ishyikirizwe akarere nako nikamara kuyisuzuma kayemeze kugirango itangire gushyirwa mubikorwa. ni muri urwo rwego hatanzwe itariki ntarengwa yo kuwa 15/07/2012 kugirango imirenge yose y’ako karere izabe imaze kugeza iyo ngengo ku karere  bityo nako kabishyikirize urwego rw’igihugu . Abayobozi b’imirenge barashima byimazeyo iki gikorwa ngo kuko kizabafasha kunoza neza imirimo bashinzwe , ngo kuko bazaba bari gukorera kuntego y’ibikorwa bishyiriyeho ngo ibyo kandi Bikazabafasha kwesa imihigo bahize nkuko Umunyamabanga Nshyingwa bikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo bwana Nduwayo Viateur abitangariza.  Mukiganiro bagiranye bimwe mubizibandwaho mugutegura ingengo y’imari ku mirenge  ni amafaranga azagenerwa ubworozi ,ubuhinzi ,gutunganya amasoko, amakoperative, isuku n’ibindi . Zimwe mungamba zafashwe n’uko abayobozi b’imirenge biyemeje kuzakoresha neza amafaranga bagiye guhabwa kugirango bizabafashe guteza imirenge bayobora imbere n’Akarere muri rusange.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED