Rwamagana: Guverineri Uwamariya arasaba ubufatanye bw’abaturage mu guhashya ibyobyabwenge
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette akomeje gushishikariza abaturage gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyoyabwenge cyane cyane mu rubiyiruko. Ibi akaba abisaba mu mirenge itandukanye agenda asura muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Guverineri Uwamariya avuga ko ibiyobyabwenge biteye impungenge ku banyarwanda muri rusange, ariko by’umwihariko ku rubyiruko. Yagize ati “ubushakashatsi bwagaragaje ko hejuru ya 20% by’abantu banywa ibiyobyabwenge ari urubyiruko. Abantu mwese mufite amazu yo gucumbikamo, utubari, inzu z’urubyiniro nta mwana mukwiye kwemerera kwinjiramo ari munsi y’imyaka 18â€
Guverineri yasabye abantu bose bafite bene ayo mazu kumanikaho amabwiriza agaragaza ko nta mwana n’umwe wemerewe kwinjiramo.
Mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Nzige tariki 13 mutarama,2012 ari kumwe n’abayobozi ku rwego rw’intara n’akarere ka Rwamagana, yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu gufasha inzego z’umutekano kubungabungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko by’umwihariko bagaragaza ahatekerwa inzoga zitemewe n’ahacururizwa ibindi biyobyabwenge muri rusange kuko ngo ahanini usanga ari byo bikunze guteza umutekano muke.
Muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, guverineri Uwamariya afatanyije n’abayobozi b’intara muri rusange, ab’uturere, ingabo na polisi, abacamanza, bakaba bari kumanuka muri buri murenge kuganira n’abaturage no kumva ibibazo byabo kugira ngo bikemurwe, ibigomba kujyanwa mu nkiko abaturage bakagirwa inama z’uburyo babigezamo.