Huye: Abahoze bakoresha ibiyobyabwenge nibo bari kubirwanya.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye bahoze bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge bafashe ingamba zo kubireka ubu bakaba aribo bafata iya mbere mu gushishikariza bagenzi babo kubireka.
Abaturage bo mu tugari twa Cyarwa na Cyimana bo mu murenge wa Tumba bemeza ko mu minsi ishize utu tugari twari indiri y’ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga itemewe yitwa Nyirantare.
Gakuru Pierre, umuturage wo mu kagari ka Cyimana yadutangarije ko hafi buri rugo rukora cyangwa rugacuruza iyi nzoga. Ibi ngo byagiraga ingaruka kubuzima bw’abantu ndetse no ku mutekano muri rusange, ati “ ukabona umugabo wanyweye Nyirantare aragendana urwembe ngo nuvuga gato agukebe, abagore bambara amakabutura bagashyiramo ibyuma.â€
Abakoraga iyi nzoga ya Nyirantare bavuga ko bayikoraga mu bintu byinshi harimo n’ibyangiza ubuzima. Habiyambere Jean Bosco uzwi nka ‘Sebagabo’ umwe mubantu bari bazwiho gukora iyi nzoga avuga ko yayikoraga akoresheje amazi, amajyani, isukari, ifumbire mvaruganda, urumogi, igikakarubamba, agashyiramo n’ifu y’amatafari yahonze kugira ngo inzoga itukure.
Gusa ngo nyuma yo kubona ingaruka z’iyi nzoga, abayikoraga bahisemo kuyireka babifashijwemo n’ubuyobozi bashinga ishyirahamwe ryenga inzoga y’ibitoki yemewe.
Tariki ya 7/7/2012 ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwali alphonse yasuraga iri shyirahamwe ryitwa ‘Abisubiyeho’ abarigize bahigiye imbere ye imihigo yo kutazongera gukoresha ibiyobyabwenge biyemeza kubirwanya  bivuye inyuma.
Muri iyi minsi mu gihugu hakomeje kuvugwa kwiyongera kw’ibiyobyabwenge aho usanga urubyiruko rutungwa agatoki mu kuba ruza ku mwanya wa mbere mu kwishora mu biyobyabwenge. Kugeza ubu inzego zitandukanye z’umutekano n’iz’ubuyobozi zikaba ziri gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma y’aho Polisi y’Igihugi itangarije ko biri mu bihungabanya umutekanno w’igihugu.