Ibarura rusange rizafasha mu iterambere kuko ariryo rigiye gukorwa nyuma yo guhindura inzego z’imiyoborere
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kizakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire muri uyu mwaka wa 2012 kiratangaza ko iri barura rizafasha leta kugeza iterambere ku gihugu kuko ariryo barurwa rya mbere rikozwe nyuma y’aho inzego z’imiyoborere zihindukiye.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryaherukaga gukorwa ryabaye mu mwaka w’ 2002, iki gihe izi nzego z’imiyoborere zikaba zari ritarahinduka. Ni ukuvuga ko icyo gihe hari hariho amaperefegitura, amakomini, segiteri, cellule na nyumbakumi. Iri barura ryari rikigenderwaho kugeza magingo aya ntiryoroherezaga leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kuko imibare n’amakuru byo muri iri barura ntaho byari bihuriye n’inzego nshya nzashyizweho.
Umukozi w’iki kigo akaba n’umuhuzabikorwa w’iri barura rigiye gukorwa, mu ntara y’Amajyepfo Rutenema Baudouin avuga nyuma yo gushyiraho inzego nshya arizo intara, akarere, umurenge, akagari n’umudugudu, hagiye hakorwa amabarura mato ariko ataratangaga amakuru ahagije, kugirango babone amakuru ajyanye n’izi nzego. Avuga ko aya makuru akenshi wasanga anyuranye kuko hari ubwo buri wese bitewe n’ibyo ashaka gukora hakorwaga ibirura rito ryatangaga amakuru anyuranye n’irindi ryakozwe.
Agira ati: “hari ubwo abakuru b’imidugudu basabwaga gukora amabarura mato kugira ngo bifashe mu bikorwa binyuranye ariko kuko yabaga atakozwe ku buryo bwimbitse wasangaga adafite amakuru ahagije kuburyo nk’iyo hajyagaho umukuru w’umudugudu mushya yakoraga ibarura ritanga amakura atandukanye n’iry’uwavuyehoâ€.
Uyu muhuzabikorwa w’iri barura mu ntara y’Amajyepfo avuga ko iri barura rizafasha leta n’abafatanyabikorwa bayo mu kumenya umubare nyayo w’abaturarwanda ndetse n’uko bahagaze mu nzego z’imiyoborere bagiye barimo.
Agira ati: “niba hakenewe amakuru ku rwego rw’umudugudu, akagari cyangwa no ku rundi rwego, iri barura rizabikemura kuko noneho tuzamenya ngo abaturage dufite mu mudugudu runaka ni aba, inka dutunze zingana gutya, imihanda dufite, amavuriro, amashuri, n’ibindi kuburyo hazamenyekana noneho ingufu zisabwa kugirango twihute mu iterambereâ€.
Iri barura rigiye gukorwa ku nshuro ya kane, ruzatangira kuya 16 kugeza kuya 30 mu kwezi kwa munani kw’uyu mwaka wa 2012.