Rwanda | Kigeme: Uko impunzi ziyongera ngo niko umutekano uzarushaho gucungwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko kuba impunzi zitiruka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwiyongera mu nkambi nya Kigeme ntacyo bizahungabanya ku mutekano wazo n’uw’abaturage muri rusange.
Impunzi zikomeje kwimurirwa mu nkmabi ya Kigeme.
Kugeza ubu mu nkambi ya Kigeme hamaze kugeramo impunzi zisaga 7 700. N’ubwo izi mpunzi ziri kugenda ziyongerakandi ngo umutekano wazo  umeze neza nk’uko byatangajwe mu nama y’umutekano ku rwego rw’akarere yateranye kuri uyu wa 9/7/2012.
Umyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko ingamba akarere gafita ari ukongera imbaraga mu gucunga umutekano w’impunzi bafatanyije n’ubuyobozi bw’inkambi na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi.
Mugisha Philbert, yagize ati “ ingamba dufite ni ukongera imbaraga cyane kuko umunsi ku wundi impunzi zigenda ziyongera, byanze bikunze haba hakwiye guhamya umutekano kandi ibyo birakorwa.â€
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe kandi yatangaje ko ibiti byose biri mu nkambi ya Kigeme bigiye gutemwa kugira ngo hatazagira igiti kigwira abatuye mu nkambi.
Ibikorwa byo kwimurira mu nkambi ya Kigeme izi mpunzi nabyo birakomeje aho muri iyi nkambi hamaze kugeraimpunzi zisaga 7 700 zivuye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira.
Imibare ituruka muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi igaragaza ko mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda hari hamaze kugera impunzi zigaga 17 000 ziri guhunga imirwano iri mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.