Rwanda | Nyabihu: Bitabiriye gukemura ibibazo by’abaturage binyuze muri komisiyo y’akarere ibishinzwe ndetse n’inteko y’abaturage
Mu rwego rwo guca akarengane, amakimbirane, ibibazo bitandukanye bya hato na hato by’abaturage, mu karere ka Nyabihu hashyizweho inteko z’abaturage zifasha gukemura ibibazo mu baturage mu gihe bigaragaye hirya no hino mu mirenge itandukanye. Izo Komisiyo zikaba zunganirwa na Komisiyo y’akarere nayo ifite gukemura ibibazo b’abaturage mu nshingano zayo mu gihe birenze inteko z’abaturage cyangwa bibaye ngombwa.
Ibi bibazo abaturage baba bafitanye bikemurwa inteko z’abaturage cyangwa Komisiyo y’akarere bajya ahabereye icyo kibazo hanyuma bakacyumva bakanirebera ukuri kuri cyo nyuma bakagikemura bakurikije ukuri biyumviye bakanibonera. Mu bibazo bikunze gukemurwa harimo ibyo kurengera kw’abaturage ku mirima y’abandi n’iby’imanza zitarangira ahanini bikemurwa na Komisiyo.
Nk’uko Rudaseswa Eugene ukora mu ishami ry’imiyoborere myiza n’ubutabera yabidutangarije, mu gukemura ibibazo by’abaturage izi nteko z’abaturage zikaba zijya ahabereye ikibazo zikagikemura zifashwa na komisiyo y’akarere nayo igenda ijya mu mirenge igize akarere ka Nyabihu, igakemura ibibazo bitandukanye ishyikirizwa.
Urugero yatanze nko mu murenge wa Muringa, komisiyo yicaranye n’abaturage bafite ibibazo by’imanza zitarangizwa bagirwa inama y’inzira zihuse banyuramo imanza zikarangizwa ndetse n’ibindi bibazo byabonetse birakemurwa. Muri uyu murenge kandi abaturage hamwe na Komisiyo bakemuye ikibazo cy’uburengere mu murima cy’umugore witwa nyirasafari yari afitanye na mugenzi we.
Umusaruro w’inteko z’abaturage na Komisiyo y’akarere ,mu gukemura ibibazo by’abaturage ukaba ugenda urushaho kuba mwiza kuko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2011 kugeza muri Kamena 2012,Rudaseswa avuga inteko z’abaturage zakiriye ibibazo 1024 byose bikemurwa neza. Naho Komisiyo y’akarere,igenda ijya mu mirenge 1 mu gihembwe yakiriye ibibazo 153 byose birakemurwa. Ikigamijwe akaba ari uguteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera mu baturage.