Gakenke : Igenamigambi ry’abanyamuryango ba JADF rikwiye guhuzwa n’imihigo y’Akarere
Abanyamuryango ba JADF barahamagarirwa gukora igenamamigambi risubiza ibibazo bihangayikije akarere. Ibyo babisabwe mu nama rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere yateranye tariki ya 23/12/2011.
Murangwa Emmanuel, Umukozi w’Ishyirahamwe rihuza uturere uzakurikirana ibikorwa bya JADF mu minsi iri mbere arahamagarira abanyamuryango ba JADF mu gihe cyo gutegura igenamigambi ryabo kurihuza n’imihigo akarere kiyemeje kugeraho kugira ngo iterambere ry’akarere ryihute.
Ubuyobozi bw’Akarere burasaba Ihuriro ry’Abafanyabikorwa gukorana hafi n’imirenge mu rwego rwo kunganira imirenge mu bikorwa bitandukanye iteganya kugeraho.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, mu ijambo rye, yasabye Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere kohereza abafatanyabikorwa bashya gukorera mu mirenge itabafite.
Muri iyo nama, Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias yahamagariye abanyamuryango ba JADF gufata ingamba zo gushakisha ubushobozi bwo kugira ngo iryo huriro ribashe kugera ku nshingano yaryo.
JADF yatangiye mu mwaka wa 2001 mu turere tumwe na tumwe, mumwaka wa 2007 hashyirwaho itegeko rigenga imikorere y’amahuriro y’abafatanyabikorwa b’uturere.