Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwitondera kugirira ingendo muri Kongo-Mayor
Mu nama y’umutekano yaguye y’ukwezi kwa gatandatu yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/07/2012, abayitabiriye bafashe ingamba zo gukangurira abaturage kudakorera ingendo uko biboneye muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo kubera ibibazo by’umutekano bihari kandi bigira ingaruka ku banyarwanda.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabitangarije itangazamakuru nyuma y’iyi nama, ngo iyi nama yafashe ingamba zo gukangurira abaturage kwirinda ibihuha bishobora guturuka mu baturanyi babo bo muri Kongo bivugwa hagati y’abanyekongo n’abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko bagiye gusaba abaturage gukomeza umubano no guhahirana hagati ya kongo n’u Rwanda, ndetse abanyekongo bakaba bazakomeza kuza guhaha uko bisanzwe, gusa ngo abanyarwanda barasabwa kujya bagira amakenga yo kwambuka muri kongo kuko hagaragara ihohoterwa ry’abanyarwanda rya hato na hato.
Iyi nama y’umutekano ngo igiye gukurikirwa n’inama zitandukanye hirya no hino mu mirenge ngo abatuye akarere ka Nyamasheke babashe guhabwa amakuru nyayo ndetse banagezweho ingamba zafashwe muri iyi nama.
Ibyambu byinshi biri ku kiyaga cya kivu hirya no hino mu karere, byaba ibyemewe n’ibitemewe, nabyo byagarutsweho kuko ngo usanga bigoranye kubigenzura ngo hamenyekane uwinjiye mu gihugu n’uwasohotsemo, ndetse n’ikimugenza.
Iyi nama yasabye ko hakoreshwa ibyambu bizwi kandi hagashyirwaho umuntu uzajya abikurikirana umunsi ku wundi bityo abinjiye n’abasohotse bakajya bamenyekana.