Rwanda | Ngororero: Bagiriwe inama yo kujya bahiga ibyo bazageraho mu mwaka
Bisanzwe bimenyerewe ko buri mwaka abayobozi b’uturere basinya imihigo y’ibyo bazakorera abaturage n’igihugu, ndetse kuri ubu uturere twose two mu Rwanda tukaba turimo kugenzurwa uko twashyize mu bikorwa imihigo yatwo.
Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2012, ubwo itsinda ry’abagenzuzi zari zigeze mu karere ka Ngororero, ryabagiriye inama yo kuzajya bashyira mu mihigo yabo ibikorwa bazi ko bishoboka gukorwa mu mwaka babihizemo.
Ibi abagize iri tsinda barimo abakozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, intumwa za minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, abafatanyabikorwa n’abakozi b’intara y’Uburengerazuba babitanze ho inama nyuma yo kugaragarizwa bimwe mu byari mu mihigo y’akarere ariko ntibigerweho kandi na mbere yo kubitegura byarabonekaga ko bitazagerwaho mu mwaka w’ingengo y’imari irangiye.
Ahagaragaye ibibazo nkibi cyane ni mu birebana n’ubuhinzi, aho umusaruro w’ibigori ndetse nuw’Ingano wahizwe bigaragara ko utaraboneka kuko hari aho imyaka ikiri mu mirima y’abaturage kandi abashinzwe ibyo bikorwa bakiha amanota 100% ko bageze ku ntego, mu gihe umusaruro utagaragara ndetse n’uburyo bwo kugereranya uwamaze kuboneka n’usigaye mu mirima bikaba bitoroshye kuko ubutaka, amafumbire n’imbuto byakoreshejwe atari bimwe ahubwo bagashingira gusa ku buso bwahinzwe.
Kuri iki kibazo ariko, ufite ubuhinzi mu nshingano ze muri aka karere Benimana Alexis akaba yaravuze ko akenshi biterwa n’itegeko riturutse muri minisiteri y’ubuhinzi bityo asaba ubuvugizi kuri iyo ngingo. Ikindi akarere kagiriwe ho inama ko kitazongera kugaragara ni ukwakira ibikorwa bya Leta byakozwe nab a rwiyemezamirimo kandi bigaragara ko hari ibitararangira hitwajwe ko ibitarakozwe ari bikeya cyangwa byoroshye kubikora.
Ibi bikaba ari bimwe mu bituma akarere kabona amanota make cyangwa bigatuma abaturage batakagirira ikizere kuko baba barabwiwe ibizabakorerwa ariko ntibiboneke bitunganye nkuko Gatera J d’Amour wari uyoboye itsinda ry’abagenzuzi yabivuze . Aha, umuyobozi w’akarere akaba yarashimye izo nama bagiriwe kandi yizeza kuzikurikiza mu mihigo itaha.