Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 13th, 2012
    Ibikorwa | By claudine

    Rwanda | Gatsibo: imirenge yagaragarijwe uko yitwaye mu mihigo

    Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo nyuma yo gukorerwa ingenzurwa ku

    mihigo kasinyanye na perezida wa Rupubulika y u Rwanda, nako kashoboye

    kugaragariza abayobozi b’inzego z’imirenge n’utugari uko bitwaye mu

    mihigo bari basinyanye n’akarere.

     

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko nubwo

    byagaragaye ko hari imirenge yagaragaje gushyira mubikorwa ibyo yahize

    cyane indi ikagaragaza intege mu gukora ibyo basinyanye n’akarere,

    inkomoko yabaye kutagira imikoranire myiza kuko aho byagaragaye niho

    baje mu myanya ya nyuma naho ahagaragara ubufatanye m’ubuyobozi

    n’abaturage bashoboye kugera kubyo biyemeje.

     

    Umurenge wa Rwimbogo umwe mu mirenge ikora kuri pariki kandi ukaba

    umurenge w’icyaro ndetse ufite n’ikibazo cy’amazi kurusha iyindi niwo

    waje ku isonga mu kwesa imihigo aho abayobozi n’abaturage bashoboye

    gushyira mubikorwa ibyo biyemeje, ukaba wongeye kuba uwambere ku

    nshuro ya 2 mu kwesa imihigo mu mu karere.

     

    Umurenge wa Kabarore umwe mu mirenge y’umujyi w’akarere waje ku mwanya

    wa 2 kubera gushyira mubikorwa ibyo wahize birimo gutunganya umujyi.

    Ukaba n’umurenge uza k’umwanya wa mbere mu gukira mu karere ka Gatsibo

    nubwo ugifite ikibazo cyo kugira amazi meza kuko utuwe n’abantu benshi

    kandi amazi agomba gukurwa mu mirenge ya kure.

     

    Nkuko imirenge yakurikiranywe mu mihingo nyuma ya Kabarore hari,

    Kiziguro, Gasange, Muhura, Rugarama, Murambi, Kageyo, Remera, Gatsibo,

    Kiramuruzi, Ngarama, Nyagihanga hagaheruka Gitoki.

     

    Mukugaragaza imihigo ya 2011-2012 habayeho kwerekana n’imihigo

    izashyirwa mu bikorwa 2012-2013 aho yagiye igirwaho inama, umuyobozi

    w’akarere Ruboneza Ambroise avuga ko hari ibyo imirenge igomba

    gushyiramo ingufu birimo kuvugurura intoki kuburyo zitanga umusaruro,

    ubworozi bw’inkoko zitanga umusaruro, ubworozi bw’ingurube hamwe

    n’ubuhinzi bw’urusenda. Impamvu akaba ari ugushakira abaturage

    ikibongerera ubukungu kandi kikarwanya ubukene.

     

    Naho kumibereho myiza y’abaturage asaba imirenge gufasha abavuye muri

    Nyakatsi

    kurangira amazu, gusobanurira abaturage kurushaho kuboneza

    urubyaro, gukurikirana imyigishirize y’abarezi mu mashuri kugira ngo

    barusheho gutsindisha kuko Gatsibo itagaragara mubigo bitsindisha

    cyane, ubuhinzi bw’ibihumyo mu kongera imirire myiza, guhuriza

    urubyiruko mu makoperative rukigishwa imyuga,  hamwe no gushishikariza

    abaturage gukoresha biogas cyane ko akarere ka Gatsibo gafite aborozi

    benshi kandi byagabanya ikoreshwa ry’ibiti no kubungabunga

    imikoreshereze y’ikirere. Ibi bikiyongeraho gukoresha ifumbire

    mubuhinzi bijyana no kuyishyura.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED