Rwanda : Rusizi habereye Inama y’umutekano yaguye
Mu murenge wa mururu ho mukarere ka Rusizi habereye inama y’umutekano yiga kubibazo bimaze iminsi bigaragara birimo: Kwirinda impuha , urugomo, ubuharike ndetse n’ingaruka zabyo. Nibyo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar asaba abayobozi bo munzego z’ibanze gukangurira abaturage bayobora, ibyo akaba yabibasabye muri iyo nama y’umutekano yaguye yahuje abayobozi b’inzego zibanze bo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura,Nyakabuye, na Gitambi n’ubuyobozi bwa Karere ka Rusizi kuri uyu wa 11/7/2012.
Ikindi cyaganiriweho n’ukurebera hamwe uko iterambere rigenda rigerwaho hirya no hino muri iyi mirenge, nkuko umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar abitangaza ngo arasanga uko iminsi yicuma ari nako rigenda ribageraho urugero rwatanzwe n’ukuba kuma centre yose akorerwamo ubucuruzi yo mubyaro basigaye bafite ibikorwa remezo birimo amashanyarazi ,imihanda ,amazi meza, isuku nibindi.
Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, ariko nta bibazo byabajijwe bishingiye ku mutekano, aha ibyo abayobozi b’imidugudu bagiye babaza byabaga bishingiye kubyo bakora kugirango iterambere ry’imidugudu yabo ryihute.  abari bitabiriye iyi nama baremeza ko impanuro bahawe bagiye kuzishyikiriza abaturage bitarenze icyi cyumweru kuko basanga ari ingira kamaro.
Ku kibazo cy’ubuharicye cyakunze kugaragara muri yi mirenge byavuzwe ko kigiye guhagurukirwa by’umwihariko, iyi nama yanzuye ko utugari twose tugomba kuba twiyubakiye ibiro dukoreramo bitarenze ukwezi kwa 12 ndetse abayobozi bakaba bagomba gushishikariza abaturage gutanga imisanzu yo kubaka amashuri ndetse na macumbi yabarimu doreko uyu mwaka nayo aziyongeraho,  abaturage kandi basabwe kutazajya binubira imisanzu basabwa kuko aribo terambere ry’igihugu cyabo bityo ngo bagomba kugira uruhare mukucyubaka kuko akimuhana kaza imvura nama .