Rwanda : Abayobozi barasabwa kwirinda guha ubutumwa bwinshi abaturage mu gihe kimwe – Gatabazi Jean Marie Vianney
Si byiza kugeza ku baturage ubutumwa bwinshi mu gihe kimwe, kuko iyo babwiwe byinshi babisiga aho babibwiriwe. Ni ngombwa rero ko umuyobozi ategura ubutumwa yageneye abaturage kandi akabuha umurongo ku buryo buhindura imyumvire y’abo bugenewe.
Mu mahugurwa agenewe abajyanama b’uturere ku bukangurambaga ku guhindura imyitwarire hagamijwe kurwanya icyorezo cya Sida no kuboneza urubyaro ku muryango Nyarwanda, Umuyobozi ushizwe ubukangurambaga mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC), Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi kwirinda kuha ubutumwa bwinshi abaturage mu gihe kimwe.
Yabasobanuriye ko iyo umuturage agiye mu muganda bakabaganiriza kuri gahunda nyinshi iyo atashye ntawe umubaza ibyahavugiwe ngo abashe kuba yabisubiramo. Ahubwo aravuga ati: “havugiwe byinshi, keretse iyo uhiberaâ€. Ibyo biba bigaragaza ko mu byo yabwiwe nta na kimwe uwo muntu aba yatahanye.
Ubwo bahuguraga abajyanama b’akarere ka Kamonyi, tariki 13/7/2012, Gatabazi yabasabye kubanza gutegura ubutumwa bwo guha abaturage, kandi bakabuha umurongo ngenderwaho ari wo yise †Key Messageâ€, kandi ibyo bavuga bikaba bifite inkomoko n’icyerekezo kiganisha ku iterambere. Aragira ati “igihe cy’igipindi cyararangiye. Buri cyose ugiye kuvuga ugomba gutekereza ku iterambereâ€.
Gatabazi yongeye kubibutsa ko bagomba kumenya ko guhinduka kw’abaturage bisaba igihe. Akaba ariyo mpamvu basabwa gukoresha uburyo bwose bw’imenyekanishamakuru ngo n’uwinangiye ahinduke. Avuga ko hari abumva impinduka ntibazishimire, aho atanga urugero nk’umuntu w’umusinzi ushimishwa no kwinywera inzoga, iyo ukeneye kumuhindura, wifashisha inshuti ye basangiraga yaziretse.
Abatanga ubutumwa kandi bagomba no kumenya imyumvire n’imyemerere y’abo babwira, bakibanda ku bumva vuba, babafasha gukora ubukangurambaga ku butumwa bahawe.
Yabasobanuriye ko kwigisha ari uguhozaho kandi ko hari n’ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu ahindura imyifatire, maze asaba n’abajyanama kuba intangarugero kandi bakazakorana n’inzego z’ubuzima gukora ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Sida no kuboneza urubyaro.