Rwanda : Gakenke: Buri rwego rw’ubuyobozi rugomba kugira imihigo yarwo, akarere kagahiga imihigo igaragara
Umuyobozi ushinzwe imikorere y’inzego z’ibanze muri MINALOC, Mufuruke Fred wari ukuriye itsinda ryasuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo avuga ko buri rwego rw’ubuyobozi rugomba guhiga imihigo yarwo akarere kagahiga imihigo ifite uruhare rugaragara mu guhindura imibereho y’abaturage.
Ibi Mufuruke yabitangarije mu gikorwa cy’isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012 mu karere ka Gakenke cyabaye tariki 11-12/07/2012.
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias yifuriza ikaze itsinda ryaje gusuma imihigo, yatangaje ko akarere ayobora kesheje imihigo ku gipimo cya 95 ku ijana kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo njyanama y’akarere, inzego zishinzwe umutekano n’inzego z’ubuyobozi.
Umunsi wa mbere w’isuzuma ry’imihigo ryibanze kureba inyandiko z’amaroporo agaragaza ibyakozwe. Izo nyandiko zimwe na zimwe zagaragayemo amakosa, abakozi b’akarere basabwa kuzayakosora mu mihigo y’umwaka utaha.
Ku munsi wa kabiri, itsinda rigizwe n’impuguke mu nzego zitandukanye zagiye mu mirenge itandukanye kureba ibikorwa binyuranye nyirizina byagaragajwe n’akarere ko kabigezeho nk’uko kabihigiye Perezida wa Repubulika.
Mu bukungu, akarere kahize guteza imbere abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi,  kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, gukora imihanda n’ibiraro mu rwego rwo gukura mu bwigunge abaturage no koroshya ubuhahirane hagati yabo.
Ku bijyanye n’imibereho myiza, akarere kahize kubaka amashuri ya 9 YBE na 12 YBE, kubakira abaturage ikigo nderabuzima mu murenge wa Minazi, kwitabira ubwisungane magirirane mu kwivuza ku gipimo cy’ijana ku ijana,  guha abaturage amazi meza ndetse no kubakira abatishoboye.
Mu miyoborere myiza, imihigo y’umwaka wa 2011-2012 yibanze mu kongera umutungo w’akarere uva ku misoro n’amahoro, kongera agaciro k’ibikorwa by’umuganda no kongera umubare w’abanyeshuri bitabiriye itorero ry’igihugu.
Akarere kahize mu butabera, gukemura ibibazo by’abaturage, kurangiza imanza zitararangizwa no gukomeza gukoresha TIG mu rwego rwo gufasha abakatiwe muri Gacaca kurangiza ibihano byabo.
Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2010-2011ariko bafite icyizere cyo kuva kuri uwo mwanya.
Â