Rwanda : Umushinga VUP uracyafite gahunda yo gukura abaturage mu bukene
Mu Karere ka Rusizi abayobozi bakuriye umushinga wa VUP ugamije gukura abaturage mu bukene, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/07/2012 bahuye n’abanyamabanga nshyingwa bikorwa b’imirenge 4 VUP ikoreramo muri ako Karere mu rwego rwo kureba uko ibikorwa byagenze muri uyu mwaka wa 2011-2012 no gupanga gahunda y’ibikorwa by’u mwaka wa 2012-2013.
Iyo nama yahuje abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge umushinga wa VUP ukoreramo yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho umwaka ushize no gushyiraho gahunda izagenderwaho umwaka utaha . Kuri uwo mushinga abanyamabanga nshingwa bikorwa baratangaza ko byakuye abaturage mu bukene kuko uwo mushinga ubaha akazi kandi ukabahemba bityo nabo bakagira icyo bigezaho.  Bimwe muri ibyo ngo ni uko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza , kugura amatungo ,ndetse no kwiyambika.
Umukozi ushinzwe gahunda ya VUP mu Murenge wa Nkombo Nyirangirishyuti Valerie aratangaza ko VUP yagize aho ikura abaturage mu murenge wa Nkombo akaba abasaba kubungabunga imishinga VUP yabagejejeho kugirango mu gihe bazaba batakiyirimo bazakomeze kwiteza imbere.
Sibomana Placide umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Butare nawe atangaza ko ubuzima bw’abaturage bwahindutse kuva aho VUP imariye umwaka 1 muri uwo Murenge nawe akaba akangurira abaturage gufata neza ibikorwa uwo mushinga umaze kubagezaho kugirango no mubihe biri imbere bazakomeze kwivana mubukene dore ko aricyo uy’umushinga washiriweho.
Muri gahunda ya VUP yo gufasha abaturage kwivana mu bukene ishingira ku mirenge irimo abaturage bakenye kurusha abandi  mu Karere ka Rusizi umushinga wa VUP ukaba ukorera mu mirenge ya Nkombo , Nyakarenzo, Butare, Bweyeye, muri uyu mwaka hakaba hagiye kwiyongeraho imirenge ya Nkungu na Gikundamvura mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi.
Umushinga VUP ugendera kuri gahunda eshatu:   gutanga ubufasha bw’ingoboka mu guhemba abaturage batishoboye, gutanga inguzanyo ku nyungu ya kabiri kwijana no guha abaturage imirimo bakayikora bahembwa buri uko iminsi 15 ishize.
Izo nkingi zose zikaba zigamije kugira ngo abaturage bivane mu bukene barushaho kwiteza imbere.