Rwanda | Rubavu: Umurenge wa Kanama urazamura iterambere binyuze mu guhugura urubyiruko
Abanyamabanga nshingwabikorwa barindwi b’utugari tw’umurenge wa Kanama mu murenge wa Rubavu, intara y’Iburengerazuba n’urubyiruko 130 barishimira intambwe n’ urwego bagejejweho n’amahugurwa bahawe ku ikoreshwa rya mudasobwa no kwihangira umurimo.
Aya mahugurwa akaba yarateguwe ku bufatanye bw’umurenge wa Kanama n’umushinga Digital Opportunity Trust (DOT/Rwanda), umushinga ufite icyicaro cyawo muri Canada ukorera mu bihugu 11 ku isi harimo n’u Rwanda, nkuko byatangajwe na Joseph Masengesho uwuhagarariye mu Rwanda.
Masengesho ashimira by’umwihariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama kuba yarahisemo kuzamura iterambere ry’umurenge akoresheje imbaraga z’urubyiruko nkuko bigaragazwa n’inyigisho, ubukangurambaga ageza ku rubyiruko bikaba kandi bishimangirwa n’iterambere umurenge wa Kanama umaze kugeraho.
Mugisha Honorée, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama asanga abahuguwe barungutse ubumenyi mu ikoranabuhanga bityo bakazivana mu bukene, bakihangira umurimo ndetse bakanabugeza  ku bandi, kuko hakiri ibibazo bitandukanye bikigaragara hirya no hino mu baturage, aho usanga hari benshi batazi kwagura ibikorwa bakora kugirango bihute mu iterambere.
Uwamariya Xavera ni umwe mu bahuguwe, atangaza ko nyuma yo guhabwa impamyabushobozi yiyemeje kugeza ubumenyi yahawe ku bandi kandi ko azabwifashisha mu mirimo ye ya buri munsi. Uwamariya yongeraho ko afite umushinga agiye kwakira inguzanyo muri banki kandi ko yifuza kunganira umurenge mu iterambere atanga akazi ku rubyiruko nkawe.
Mu gihe cy’ukwezi, abahuguwe bigishijwe ikoreshwa rya mudasobwa, uko bihangira umurimo, uko baka inguzanyo muri banki no mu bigo biciriritse, ndetse banashishikarizwa kwibumbira mu mashyirahamwe.