Rwanda : Abanyarwanda barasabwa kwemera kurerwa- Rucagu Boniface
Umuyobozi wa Task Force y’itorero ry’igihugu arasaba abanyarwa bose kwemera kurerwa banyuze mu itorero kubera ko ariho bakura inyungu nyinshi zaba ari izabo ndetse n’iz’abana babo.
Mu muhango wo gusoza itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing Commitees:CPCs) mu ntara zose n’umujyi wa Kigali wabaye tariki ya 11/07/2012, Rucagu Boniface yashimye leta y’u Rwanda yagaruye itorero kuko ari irerero abanyarwanda barererwamo.
Agira ati “Turashimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuba yarashubije ho gahunda yo gutoza no kurera abanyarwanda ibatoza imico myizaâ€.
Akomeza avuga ko kuba haragiye ho itorero bivuga ko n’abanyarwanda nabo bagomba kwemera kurerwa bagatozwa imigenzereze myiza.
Agira ati “twebwe turasabwa kwemera kurerwa, kwemera gutozwa tugatozwa imico myiza, tugatozwa imigenereze myiza, imitekerereze myiza, imyumvire myiza n’imikorere myiza kubera inyugu zacu bwite no kubera inyungu z’abazadukomoka hoâ€.
Abanyarwanda batandukanye bajya mu itorero, bigira mo indangagaciro ndetse na za kirazira z’umuco nyarwanda kuko arizo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiye kugira ngo igere ku iterambere rirambye nk’uko Rucagu Boniface.
Itorero rijyamo ingeri zitandukanye z’abanyarwanda. Tariki ya 11/07/2012 nibwo hasojwe itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ryari ryatangiye tariki ya 02/07/2012.
Iryo torero ryaberaga mu kigo cya Nkumba kiri mu murenge wa Kinoni ho mu karere ka Burera ryari ryitabiriwe n’imbanzabigwi 500: barimo abagore 140 n’abagabo 360.
Imbanzabigiwi mu gukumira ibyaha cyangwa Community Policing ikorera mu midugudu. Uyikuriye akora ibishoboka byose mu gukumira ibyaha atanga amakuru, vuba kandi mbere, kuri Polisi imwegereye cyangwa se ku bandi bashinzwe umutekano.