Rwanda : Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira ibarura rusange kandi bakavugisha ukuri
Abanyarwanda barakangurirwa kutazabura no kuzavugisha ukuri mu ibarura rusange rizatangira mu minsi 30 iri imbere, kuko rizafasha mu kureba ikigero cy’ubukene mu banyarwanda no gushyiraho igenamigambi hagendewe ku mibare mishya izaba yavuyemo.
Guhera tariki 16 kugeza 31/08/2012 mu Rwanda hazaba igikorwa cy’ibarura rusange ku nshuro ya Kane mu mateka y’u Rwanda. ibarura rigamije gutanga isura nshya ku buzima bw’Abanyarwanda n’imibereho yabo.
Mu itariki igenda yegereza, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyariteguye, kirasaba ko buri Munyarwanda yakwibuka abantu baba mu rugo, abaharaye bahaba cyangwa batahaba.
Ijoro rya tariki 15/08/2012 niryo ryagizwe ngenderwaho, kugira ngo mu gihugu hose bazagendere ku ishusho y’umunsi umwe, nk’uko, Prosper Mutijima, Uhagarariye iki gikorwa ku rwego rw’igihugu abitangaza.
Mu kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru iby’iki gikorwa, kuri uyu wa Mbere tariki 16/07/2012, yavuze ko mu minsi 15 izakurikira iryo joro, hazaba hakorwa igikorwa cyo gukusanya amakuru ku batuye muri buri rugo mu gihugu hose, ku buryo nta wibagirana.
Ati: “Nta muntu uzabuzwa gukora akazi. Umukarani w’ibarura azaza akurikije nimero yashyizeho, nabura umuntu n’umwe yabaza ahasige agapapuro gasaba rendez-vous. Kugira ngo haboneke imibare nyayo, buri muntu agomba kwibaruza nta n’umwe uvuyemoâ€.
Yavuze ko iyo mibare izatangazwa by’agateganyo bitarenze mu kwezi kwa 12/2012 naho imibare ntakuka igatangazwa nyuma y’amezi 10, ibyo izafasha birimo kumenya abantu batuye mu Rwanda n’ikigero rusange cy’ubukene mu Banyarwanda.
Kigendeye ku mibaye ntakuka y’ibarura, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kizakora igitabo gkubiyemo amakuru yose yerekana imiterere y’u Rwanda ku butaka no ku baturage (Atlas Geos-demographic of Rwanda).