Rwanda : Polisi irahamagarira abaturage kwirinda ibyateza inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/07/2012, hagaragaye inkongi y’umuriro mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho mu karere ka Gatsibo umuriro wibasiye ishyamba ukangiza hegitari enye z’ishyamba, iyi nkongi y’umuriro yatewe n’abana bacanye umuriro mu ishyamba mu gihe bari bari gutashya ikaba yarabashije kuzima ku bufatanye na polisi n’abaturage.
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Shingiro mu kagari ka Mugari naho inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ebyiri irazitwika ndetse n’ibintu byari birimo, iyi nkongi ikaba yaratewe na nyiri amazu watwikaga ibyatsi umuriro ukaza kuba mwinshi ugasatira amazu.
Ishingiye kuri izi mpanuka, polisi y’igihugu irasaba abaturage kwitondera umuriro kuko impanuka z’inkongi y’umuriro zikunze kuba nyinshi mu gihe cy’impeshyi, bityo hakaba hasabwa ingamba zikaze zo kwirinda izo mpanuka muri iki gihe cy’impashyi.
Umuvugizi wa polisi y’urwanda Superintendent Theos Badege aragira ati: “inkongi y’umuriro yangiza imitungo n’ibidukikije. Kubera iyo mpamvu, hakenewe ingufu za buri wese mu kwirinda ngo inkongi z’umuriro zitatwangirizaâ€.
Polisi irasaba abaturage kwirinda inkongi z’umuriro igihe icyo ari cyo cyose bishoboka, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. Irasaba kandi ababyeyi kuba hafi y’abana babo ngo bababuza gukinisha umuriro, kwirinda kunywera itabi no guta ibisigazwa byaryo mu byatsi, no kwuhutira kumenya polisi n’inzego z’ibanze mu gihe habaye impanuka y’umuriro.