Rwanda : EAC n’imishinga iyikoreramo bigiye kugendera ku mihigo
U Rwanda rusanzwe ruzwi gukorera ku mihingo no guhigura ku nzego zose,
ariko umuryango wa EAC hamwe n’imishinga iwukoreramo nabyo bigiye
kugendera kuri iyi gahunda.
Taliki ya 16 Nyakanga 2012 nibwo umunyamabanga wungirije ushinze ubuyobozi
n’umutungo mu muryango wa EAC Jean Claude Nsengiyumva yatangaje ko
gahunda y’imihigo igiye gukoreshwa m’ubuyobozi bw’umuryango wa EAC
kandi atariho izakoreshwa gusa ahubwo izakoreshwa no mu mishinga
ikorana na EAC.
Ubuyobozi bwa EAC buvuga ko kugendera ku mihigo k’ubuyobozi bwa EAC
n’imishinga ikorana nayo bizatanga impinduka mu mikorere ndetse bigira
nicyo byongera kubagenerwa ibikorwa.
Jean Claude Nsengiyumva avuga kandi ko guhiga no guhigura bizafasha
umuryango wa EAC kugera ku nshingano zawo ndetse ibikorwa byo guhiga no
guhigura bikaba byafasha n’abaturage batuye mu karere kugira imihigo
yabafasha kwiteza imbere.