Rwanda | Bugesera: urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye
Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rurasabwa kugana ikigo cyarushyiriweho kuko ari  kimwe mu bigo byashinzwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kugirango gifashe urubyiruko cyane cyane urwo mu karere ka Bugesera kwiyubaka no kugera ku iterambere nyaryo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Alphonse Nkuranga ,avuga ko  muri icyo kigo urubyiruko ruhakura  inyigisho zitandukanye bitewe n’amahitamo ya buri wese kuko babasaba kwibumbira mu makoperative ubundi bakabaha ibikoresho by’ibanze bityo bikabafasha gutera imbere.
Ati “ni byiza kubona iki kigo kibasha gutanga ubufasha k’urubyiruko ku rwego rushimishije nk’uru twahasanze, twahabonye club zigera kuri 17, abiga mudasobwa,abigisha kwirinda SIDA n’ibindi , ni byiza cyane.â€
Aho kuri icyo kigo cy’urubyiruko abakozi bacyo bafatanyije n’abaganga n’abaforomo bategura umunsi wo gupima kubushake agakoko gatera SIDA maze urubyiruko rugahabwa inama zinyuranye bitewe nuko ruhagaze.
Ati “ bifuje ko hajya hanatangwa imiti kubo basanganye  agakoko ka sida ku mpamvu z’uko iyo bohereje umuntu ahandi akenshi bimutera isoni. Rero bakaba babona byaba byiza bagiye bapima urubyiruko bakanarukurikirana mu gihe basanze rwaranduyeâ€.
Kugeza ubu ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera cyakira urubyiruko rukabakaba 300 ku munsi, muri abo hagati y’i 10 na 25 bakaba bipimisha ku munsi naho  mu rubyiruko 50 rwipimisha kubushake umwe niwe uba yaranduye, nk’uko bitangazwa na Marthe Munezero, upima akanatanga ibisubizo k’urubyiruko ruba rwaje kwipimisha agakoko gatera SIDA kubushake.