Subscribe by rss
    Thursday 28 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 20th, 2012
    Ibikorwa | By Aninta

    Rwanda | Nyagatare: Abanyarwanda 13 batahutse binjiriye ku mupaka wa Kagitumba

    NyagatareAbanyarwanda 13 batahutse binjiriye ku mupaka wa Kagitumba

    NyagatareAbanyarwanda 13 batahutse binjiriye ku mupaka wa Kagitumba 2Abanyarwanda 13 bari barahungiye mu gihugu cya Uganda  mu nkambi ya Nyakivara, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2012 bagarutse mu rwababyaye binjiriye ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare babifashijwemo na Minisiteri y’ibiza no gucyura impuzi (MIDIMAR) ndetse n’umuryango w’ivugabutumwa “Partners in Mission”.

    Kwizerimana Yvonne, umugore ufite imyaka 29 y’amavuko wahungukanye n’abana be bane ndetse n’umugabo we Ndayambaje Boniface, avuga ko nyuma y’igihe kirekire ari impunzi mu gihugu cya Uganda yahoraga yifuza gutaha kuko nta na rimwe yigeze yumva atekanye muri icyo gihugu. Yagize ati “ Twahoraga duhangayitse kuko byari bigoye kubona ibidutunga cyangwa kubona akambaro.” Uyu mubyeyi wabonaga avugana ibinyamuneza byinshi yavugaga ko kimwe mubyamuteraga kumva akumbuye u Rwanda ari uburyo bumvaga rwihuta mu iterambera. Avuga ubona afite icyizere cy’ubukire bwa vuba yagiraga ati “ Nanjye ngiye gukora nk’ibyo abandi bakora kandi mfite icyizere ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka kuva ngarutse mu Rwanda.”

    Bijya gusa n’ibivugwa n’umugabo we Ndayambaje Boniface kuko avuga ko yicuza igihe cyose bari bamaze mu gihugu cya Uganda dore ko ngo bari bamazeyo imyaka itandatu. Yagize ati “Nasubije amaso inyuma nsanga amajyambere arimo kudusiga niko gufata icyemezo cyo kugaruka mu rwatubyaye.” Uyu mugabo, n’ubwo yari akiri ku mupaka avuga ko akigera mu Rwanda yahabonye impinduka nyinshi kuko ngo yabonaga ibintu byose ari bishya kandi byiza agereranyije n’uko yasize u Rwanda rumeze.

    Aba Banyarwanda batahutse ngo bakaba baje nyuma y’ubukangurambaga ndetse n’ibiterane byinshi by’umuryango w’ivugabutumwa “Partners in Mission”. Icyari giherutse ari na cyo cyabaye imbarutso yo gufata umwanzuro wo gutaha ni icyabaye kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Nyakanga 2012. Twahirwa Emmanuel, umwe mu bavugabutumwa b’uyu muryango avuga ko nyuma y’ivugabutumwa mu bihugu byo muri aka karere bagiye bahura n’Abanyrwanda babihungiyemo bifuza gutaha cyakora ngo bakavuga ko bafite ibibazo by’amikoro ngo ari na byo bibabera imbogamizi yo kugaruka mu Rwanda.

    Ndayambaje Placide, Umukozi wa Minisiteri y’ibiza no gucyura impuzi ufite gucyura impunzi mu nshingano ze, ubwo yakiraga abo Banyarwanda bari bahungutse akaba yavuze ko bafashe umwanzuro mwiza akaba afite icyizere ko ngo bazaha ubuhamya abo basize mu nkambi bakababwira uko basanze u Rwanda rumeze bityo na bo bakabafasha gufata umwanzuro wo gutaha. Ndayambaje Placide yagize ati “Amakuru abageraho mu nkambi aba ashingiye ku bihuha gusa bigatuma badataha. Amakuru y’impamo aba bibonera nta kabuza ko bazayabwira bagenzi babo basize inyuma akabafasha kumenya ukuri.”

    Ku bijyanye n’amikoro yo kubona amafaranga y’itike ibageza mu Rwanda, uyu mukozi wa MIDIMAR yavuze ko iyi minisiteri yagiranye amasezerano n’amwe mu masosiyete y’ubwikorezi akorera mu karere ku buryo ababishaka aborohereza mu buryo bwo gutaha kandi ngo uje ahungutse akaba asubizwa amafaranga y’urugendo yakoresheje. Akomeza avuga ko bakigera ku mpaka w’u Rwanda MIDIMAR ibafasha kugera aho bakomoka kandi ikabaha ibiribwa bibatunga mu gihe cy’amezi atatu binyuze mu muryango w’abafatanyabikorwa wa UNHCR.

    Abakozi b’umuryango “Partners in Mission” bakaba basaba MIDIMAR na Leta y’u Rwanda muri rusange kongera ingufu mu gikorwa cyo gucyura impunzi kuko ngo hari benshi bifuza gutaha ariko bakaba badafite amakuru y’uburyo babikoramo. Aba bakozi bakomeza basaba iyi minisiteri kugira Abanyarwanda batahutse uyu munsi abavugizi bakabaha uburyo byo kujya bahura n’abo basize mu nkambi bakabasobanurira uko u Rwanda rwifashe muri iki gihe kuko ngo byagabanya amakuru y’ibihuha aca igikuba mu nkambi z’impunzi.

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED