Rwanda | Nyamasheke: Abashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage bibukijwe gutanga serivisi nziza.
Mu nama yahuje serivisi y’imiyoborere myiza n’abashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage ku mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke yabaye kuri uyu wa 19/07/2012, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere yabasabye guharanira gutanga serivisi nziza kubabagana.
Mukarugomwa Noëlla, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere yavuze ko iyi nama yari igendereye kurebera hamwe imigendekere y’akazi kabo no kureba uko barushaho kukanoza ngo bazabashe kwesa imihigo yabo ku kigero cyo hejuru gishoboka.
Mukarugomwa yabwiye abashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage ku mirenge ko akazi kabo gatuma bahura n’abaturage benshi bakaba bagomba guharanira kubakira neza uko bishoboka kose.
Yababwiye ko uko bavugisha ababagana bigira uruhare mu gutuma umuturage yumva ko yahawe serivisi nziza cyangwa se mbi, bityo bakaba basabwa kujya babavugisha neza, bakakira umuntu wese uje abagana uko yaba ameze kose, kandi bakiyoroshya.
Yabibukije kandi kugaragaza gahunda y’ibikorwa bakora kugira ngo abaturage bage bamenya umunsi bazabasanga ku kazi kandi bizeye ko bari bwakirwe bagahabwa ubufasha bakeneye.
Abashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage ku mirenge basabwe kumanuka bakegera abaturage ku midugudu kuko aribwo ibibazo abaturage baba bafite bizakemuka kurushaho, kandi n’ubuyobozi bukaba bwegerejwe abaturage koko.
Muri iyi nama, aba bakozi bibukijwe inshingano zabo zo kurangiza imanza nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, gukurikirana uko inteko z’abaturage zikorwa ndetse n’inteko z’abunzi muri rusange.
Basabwe kandi kujya batanga raporo ku gihe kandi zikoze neza uko bisabwa kuko ari imwe mu nzira zo kumenyekanisha ibyo bakora n’uko babikora.