Muhanga: inzego z’ubuyobozi zirasabwa gukorana uko bikwiye zitagongana
Kuri uyu wa 12 Mutarama 2012, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari yasabye abagize inzego nyobozi bose kwimakaza umuco wo gukorana neza, bubahiriza uko inzego zubatse kuko aribyo byabafasha kuzagera kubyo biyemeje kugeraho mu mihigo. Ibi akaba yabibasabye mu gikorwa cyo gusuzuma aho aka karere kageze bashyira mu bikorwa imihigo bahize.
Mu gihe bamwe mu bayobozi berekanaga ibyo bamaze kugeraho uyu mwaka, byagaragaye ko hari abakora amaraporo yabo badafatanije n’abayobozi bakwiye gufatanya bityo bigatuma izo raporo zidakorwa neza, Umuyobozi w’Intara Munyantwari yasabye abo bayobozi gukorana kugirango amakosa yagaragaye ashire.
Aha abavuzwe cyane ni bamwe mu bayobozi bazwi nk’abatekinisiye, barimo abashinzwe uburezi, ubwisungane mu kwivuza, n’abandi byagaragaye ko basimbuka abayobozi b’imirenge bakajya gukorana n’abagomba kuba bakorana n’inzego z’imirenge.
Hamwe muho byagaragaye ni nk’aho umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere yasimbutse inzego akaba ari we wibariza abayobozi b’ibigo by’amashuri kandi aka ari akazi kareba urwego rw’umurenge cyane ko magingo aya hashyizweho umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’umurenge.
Ahandi ni nk’aho urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere rusimbuka rukajya kwiyakira amaraporo ku mavuriro kandi ibi byagakwiye gukorerwa nabyo ku mirenge kuko biba biri mu mihigo yabo.
Munyantwari akaba avuga ko ibi bikomeje gutya bishobora guteza ikibazo hagati y’abayobozi. Ati: “n’ubwo atari bibi kujya kwishakira amakuru aho uyashaka ariko bikomeje bitya bishobora gukurura amakimbirane hagati y’abayobozi kuko hatubahirijwe inzego. Icyo gihe waba ugiye gutanga amategeko mu murenge w’abandi kandi Umunyabanga nshingwabikorwa wawo ahariâ€.
Aha urwego rw’umurenge rukaba rwasabwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa mu mirenge yabo kuko baba barabisinyiye mu mihigo yabo.
Ikindi aba bayobozi basabwe n’umukuru w’intara, ni ukujya bita ku maraporo batanga kuko hari abagaragaye ko hari ubwo batanga amaraporo atuzuye, nabyo biturutse ku kudakorana n’abayobozi bakwiye gukorana.
Muri iki gikorwa aba bayobozi bakaba bafashe umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa biri mu mihigo y’uyu mwaka y’akarere. Mu byo basuye harimo umurenge SACCO wa Nyamabuye, umuhanda w’amabuye urimo kubakwa mu mujyi wa Muhanga, inyubako y’umurenge wa Nyarusange n’ibindi bikorwa biri muri uyu murenge.