Ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 ni kimwe mu byemejwe n’i nama njyanama y’a Akarere ka Nyabihu
Inama njyanama y’Akarere ka Nyabihu yateranye kuri uyu wa 23/12/2011 mu rwego rwo kwiga ku ngingo zatuma akarere ka Nyabihu karushaho gutera imbere. Bimwe mu byari biri ku murongo w’ibyigwa ndetse byaje no kwemezwa n’inama njyanama y’Akarere ka Nyabihu harimo gusesengura no kwemeza ingengo y’imari y’ako karere igomba gukoresha mu mwaka wa 2011-2012. Ingengo y’imari yemejwe ikaba ingana na 8.932.544.421 z’amanyarwanda akaba ariyo azakoreshwa muri uyu mwaka mushya.
 Â
Abari bitabiriye inama
  Â
  Dr Juvenal Nshimiyimana umuyobozi wa njyanama
Naho ku zindi ngingo zizweho zikanemezwa hakaba harimo icyo kwemeza bwa nyuma abakozi b’akarere bari bamaze igihe cy’amezi atandatu mu kazi, nyuma y’uko basuzumwe n’ababishinzwe bagasanga ari indakemwa, hanasesenguwe kandi hemezwa raporo y’akanama gashinzwe kujonjora abakozi.
abagize njyanama bakaba banagejejweho imyanzuro y’inama y’abaperezida b’inama njyanama. Ikindi kigiwe muri iyo nama akaba ari uburyo bwakoreshwa mu rwego rwo kubakira abashigajwe inyuma n’amateka batishoboye.
Aha hafashwe umwanzuro wo kureba mu mashyamba y’Akarere yeze ahava ibiti byeze byavanwamo imbaho zakwifashishwa mu kubakira aba batishoboye. Uburyo bwakoreshwa kugira ngo abaturage babe barushaho gutanga umafaranga y’ubwisungane mu kwivuza nabwo bukaba bwari mu biri ku murongo w’ibyigwa n’inama njyanama.
Muri iyo nama kandi igikorwa cyo kwakira imihigo ikosoye y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nacyo cyari cyateganijwe.
Gusa zimwe mu ngingo zari ziteganijwe kwigwaho no kwemezwa zikaba zasubitswe aho hasabwe gushyirwaho Komisiyo zo kuzikurikirana kuko zitumvikanyweho neza.
Izo ngingo zikaba ari nko kwiga ku buso bw’ahazubakwa uruganda rwa Koperative Akanya ihinga ikawa aho perezida wa njyanama Prof.Dr Nshimiyimana Juvenal n’abagize inama njyanama basabye ko icyo cyibazo cyabanza kwigwaho, hanyuma iyo Koperative ikaba yashakirwa aho gushyira urwo ruganda nta bidukikije bibangamiwe, nyuma yo gushishoza kwa Komisiyo yashyizwe icyo kibazo.
Kwemeza urutonde rw’abagize CDC nabyo bikaba byasabwe kubanza kwigwa no kunonosorwa ndetse no kumva ibitekerezo by’abagombaga kuba bayigize niba babyemera cyangwa batabyemera.
Inama njyanama y’akarere ka Nyabihu, ikaba yiyemeje kugumya kurangwa n’ubwitange, ubunyangamugayo n’ubushishozi mu mirimo yayo ya buri munsi mu rwego rwo guteza imbere akarere bashinzwe kubera abajyanama n’igihugu muri rusange.