Rwanda | Ngororero: Umurenge wa Gatumba wabonye inyubako nshya
Kimwe mu bikorwa by’ihutirwa ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero gahorana mu mihigo yako ni ukubaka no gusana amazu atangirwamo za serivisi, yaba ayo ubuyobozi bukoreramo, atangirwa mo serivisi z’ubuzima n’ibindi. Mu birori byo ku munsi w’umurimo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2012, umuyobozi w’umurimo n’abakozi mu karere ka Ngororero akaba yari yongeye gusaba ubuyobozi bw’akarere ko abakozi bako bahabwa aho gukorera n’ibikoresho bibafasha gukora neza akazi kabo.
Hamwe mu hagaragaraga ikibazo cyo kutagira aho gukorera hameze neza ni ku cyicaro cy’akarere ndetse no mu mirenge imwe n’imwe igize aka karere harimo n’umurenge wa Gatumba ubu wamaze gutangira gukorera mu nyubako nshya bavuye muzari zishaje cyane kandi zitajyanye n’igihe.
“Ibyo twiyemeje tubigerahoâ€. Iyi ni interuro yavuzwe ikindi gihe n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza, ubwo yari mu nama n’abafatanyabikorwa b’akarere abasaba kugeza ku karere hakiri kare ibikorwa bateganya mu mwaka wa 2012-2013, kugira ngo akarere kabishyire mu mihigo kandi anibutsa ko icyo biyemeje cyose bakigeraho ku bufatanye bwa bose.
Ruboneza avuga ko ibi byose babigeraho kubera imikoranire myiza hagati y’akarere, abaterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi intego ikaba ari uko bizakomeza no muzindi nzego zose. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba Niyonsaba Ernest, akaba yaradutangarije ko nyuma yo kubona iyo nyubako bakorera mu bwisanzure, bakabika neza inyandiko kandi babona aho kwakirira abaturage n’abagana umurenge hameze neza.
Kuri we, hamwe n’ikipe bakorana muri uwo murenge, ngo biteguye gukora neza bakagaragaza ko gukorera heza bifite icyo bimaze ku murimo wa buri wese. Umurenge wa gatumba ukaba wubatse ahahoze ari kuri komini Kibirira mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, ndetse ukaba warakoreraga mu mazu amaze imyaka isaga 50 yubatswe.