Rwanda | Huye: Abaturage barakangurirwa gutura mu midugudu, guhuza ubutaka no kwitabira mituweri
Kuva ku itariki ya 18 kugeza kuya 20 Nyakanga, abayobozi b’Akarere ka Huye begereye abayobozi n’abavuga rikijyana bo mu Mirenge yose yo muri aka karere babasaba gukangurira abaturage kwitabira gutura mu midugudu, guhuza ubutaka no kujya mu bwishingizi bw’ubuzima bwa mituweri.
Umuyobozi w’aka Karere, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko icyabateye gusura imirenge yose kuri ariya matariki, ari ukugira ngo bategure abaturage kwitabira gahunda zo kubateza imbere zikwiye kugerwaho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari cyatangiye muri uku kwa Nyakanga, kikazarangira muri Nzeri.
Yagize ati “twatangiye kare gushishikariza abaturage gutura mu midugudu, guhuza ubutaka no kujya mu bwishingizi bw’ubuzima ngo hatazavaho hagira ibikorwa nabi nko guhutaza abaturage kubera ko batirabiriye ziriya gahunda nyamara hari uburyo bwo kubateguza kareâ€.
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’izuba, ari na cyo turimo, ari ho abashaka kubaka babumba amatafari ndetse bakanubaka. Ntibashaka rero kuzaba nk’abatunguye abaturage babasaba kwegera abandi batuye mu midugudu, batarabahaye igihe cyo kwitegura.
Abayozi kandi banasabwe kurebera hamwe n’abaturage ahazahingwa ibihingwa byateganyijwe muri gahunda yo guhuza ubutaka hakiri kare, hato hatazavaho haboneka abayobozi bajya kuranduza abaturage imyaka baramaze kuyitera kubera ko bahinze ibitajyanye n’ibyateganyijwe.
Abaturage kandi ngo bazakangurirwa gutanga amafaranga ya mituweri, kuko ubwishingizi bw’ubuzima ari ingenzi. Kubera ko ubwitabire mu gutanga aya mafaranga bukiri hasi, abayobozi basabwe gushishikariza abaturage gutanga aya mafaranga babinyujije mu bimina, kuko ababirimo bazahabwa andi makarita kabone n’ubwo baba bamaze gutanga ½ cy’ayo bagomba gutanga. Icya ngombwa ngo ni uko bazaba barangije kuyatanga mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2012.