Rwanda | Nyanza: Abakozi babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo begukanye ibihembo
Â
Kuva ku rwego rw’akagali kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza abakozi babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012 begukanye ibihembo byabo by’ishimwe tariki 20/07/2012.
Ibyo bihembo byagenewe abakozi kuva ku rwego rw’utugali, imirenge n’akarere babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012.
Abahawe ibihembo bagiye bagaragaza udushya dutandukanye turimo kwesa imihigo ku gipimo cya 100% cyangwa se gushakira abaturage imishinga imwe n’imwe yo kubateza imbere hashingiwe ku mihigo imwe n’imwe bashyizeho umukono imbere y’urwego rubakuriye.
Mu rwego rw’utugali uwahize ubandi mu karere yabaye Mugabo André wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo ariko ubu akaba yarimuriwe mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana.
- Mugabo André wahize abandi bakozi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012 ku rwego rw’utugali.
Mugabo André wahize abandi bakozi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012 ku rwego rw’utugali.
icyatumye Uyu yesa imihigo ni uko yashoboye kubakisha ibiro by’imidugudu yose igize akagali ka Kiruri yahoze abereye umuyobozi.  Ariko si ibyo gusa byamuhesheje ibihembo kuko yanashoboye kubakisha ibiraro rusange by’inka abaturage ndetse akanabashishikariza guhinga ibihingwa bimwe byatoranyijwe birimo ibigori n’imyumbati mu murenge wa Mukingo.
Ibyo bikorwa byakozwe hifashishijwe umuganda rusange w’abaturage byanahesheje umurenge wa Mukingo n’akarere ka Nyanza muri rusange ibihembo ku rwego rw’igihugu bingana na miliyoni imwe n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu karere ka Nyanza uwahize abandi mu bakozi bagenzi be bakorana yitwa Mukandayisaba Aloyiziya ubusanzwe akaba ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Busasamana. Icyamuhesheje ibihembo ni ubwitange n’umurava yagaragaje mu kubakisha ibyumba by’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Abandi bahawe ibihembo nk’ibi ni abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza bagaragaje uruhare runini mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012. Mu bafatanyabikorwa igihembo cy’ishimwe cyegukanwe n’umushinga ukorera mu murenge wa Nyagisozi uzwi ku izina rya Karambi Community Health and Development program wafashije abaturage kwihangira imishinga mito iciritse bakiteza imbere.
Ibihembo byatanzwe birimo icyemezo cy’ishimwe, amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 150 hamwe na za mudasobwa zigendanwa ku babaye aba mbere muri batatu bahembwaga kuri buri rwego rw’akagali, umurenge n’akarere.
Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yashimiye by’umwihariko ababonye ibihembo abasaba gukomeza kwesa imihigo. Abashimira yagize ati: “ Muratanga icyizere cy’ejo hazaza mu karere ka Nyanza ndetse n’ah’igihugu muri rusangeâ€
Ku batagize igihembo na kimwe babona yabasabye kudacika intege abizeza ko nabo nibakorana umwete bazatahana ibyo bihembo. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yasabye muri rusange abakozi b’ako karere kurushaho kunoza umurimo bakawukorana ubuhanga, umurava ndetse n’urukundo.
Alphonse Munyentwari, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yise abahawe ibihembo “abarebare mu bareshya†yerekana ko ari abakozi nk’abandi ariko by’umwihariko bari bakwiye kugira ibyo bashimirwa byagezweho kandi babigizemo uruhare.
Mu karere ka Nyanza si ubwa mbere bahembye abakozi bitwaye neza mu gikorwa cyo kwesa imihigo kuko no mu rwego rw’abayobozi b’imidugudu bari basanzwe bagenerwa ibihembo aho bigaragara neza ko bagize uruhare runini mu iterambere n’umurava ryaho bakorera.