Rwanda | Nyanza: Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe aho bakoreraga
Mu karere ka Nyanza bikozwe n’inama Njyanama y’ako karere bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe aho bakoreraga abandi bagumishwa mu mirenge yabo ku mugoroba wa tariki 20/07/2012.
Iki gikorwa cyo kubahindurira imirenge bari basanzwemo cyari kimaze iminsi gihwihwiswa mu bakozi bakorera mu mirenge igize akarere ka Nyanza ariko nta n’umwe muri bo wari ubifitiye gihamya y’uko bizagenda usibye buri wese kubivuga ukwe n’undi ukwe ariko bose byarangiye bibatunguye nk’uko byavuzwe na bamwe muri bo.
Nyuma yo kumurika imihigo yagezweho mu mwaka wa 2011-2012 no kugaragaza ibizakorwa mu mwaka wa 2012-2013 kuri buri munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ndetse no gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa bakesa imihigo no kugaragaza udushya bagezeho bakanabihererwa ibihembo by’ishimwe kuri bamwe abandi ntibabibone bose batunguwe no guhindurirwa imirenge kwabayeho .
Mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza abanyamabanga 2 nibo bakomeje gukorera mu mirenge bari basanzwemo naho abandi 8 basigaye barabahindaguranya ariko nta we birukanye cyangwa ngo bamwihanagirize ko akora nabi.
Muganamfura Sylvestre uyobora umurenge wa Busasamana na Kajyambere Patrick uyobora umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza nibo bagumye mu mirenge basanzwemo naho abandi babavana mu mirenge yabo. Aba banyamabanga Nshingwabikorwa bagumishijwe mu myanya yabo ni nabo bayobora imirenge yabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012 ku isonga habanje umurenge wa Busasamana ukurikirwa n’umurenge wa Kigoma.
Bamwe mu bakurikiraniraga hafi uko abanyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe imirenge bavuga ko iryo hindurwa ryatewe n’uko bagiye besa imihigo yabo kuko uwa mbere n’uwa kabiri mu mihigo batigeze bakurwa mu mirenge yabo bari basanzwe bakoreramo.
Umwe yagize ati: “ Abahinduriwe imirenge nta kindi bazize usibye ko batabashije kwesa imihigo kimwe n’abandi†undi yunzemo agira ati: “ Guhindurirwa imirenge kwa bamwe muri bo ni nko kugoragozwa bakorewe kuko hari bamwe batagize icyo bagezaho abaturage bayoboyeâ€
Mu kiganiro na Murenzi Abdallah kuri iryo hindagurwa ryakorewe bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko ntaho rihuriye no guhabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.
Yagize ati: “ Ntabwo navuga ko abakuwe mu mirenge barimo bakajyanwa gukorera mu yindi ari ibihano bahawe kuko bose ntawagiye munsi y’amanota 70% dushingiye ku isuzumamihigo bakorewe mu bihe bitandukanyeâ€
Yakomeje avuga ko abanyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe imirenge ari uburyo bwo kubafasha gukomeza gutanga umusanzu wabo mu mirenge mishya itandukanye niyo bari basanzwemo.
Ati: “ Hari igihe ukorera ahantu abantu bakakumenyera rero bikaba ngombwa ko wimurirwa gukorera ahandi ariko ntibivuze ko uwo mukozi aba ahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi kuko naho aba agiye asabwa gukomeza gutanga umusaruro yesa imihigo mu mirimo ahamagariwe gukoraâ€
Akarere ka Nyanza kagizwe n’imirenge 10 ariyo: Busasamana, Kigoma, Mukingo, Rwabicuma, Cyabakamyi, Nyagisozi, Ntyazo, Busoro, Kibilizi na Muyira.